00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kabuga Félicien, imfungwa yitaweho kurusha Abaholandi bari mu buzima busanzwe

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 20 July 2026 saa 07:14
Yasuwe :

Mu Banyarwanda baketsweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakurikiranywe n’ubutabera mpuzamahanga, Kabuga Félicien ashobora kuba ari we witaweho kurusha abandi mu gihe yari afunzwe.

Kabuga washinjwe kuba umuterankunga ukomeye wa Jenoside yafatiwe mu Bufaransa muri Gicurasi 2020, nyuma y’imyaka 26 yihishe ubutabera. Urukiko rw’i Paris rwanzuye ko yoherezwa mu Buholandi.

Tariki ya 26 Ukwakira 2020, yoherejwe muri kasho y’Urwego Mpuzamahanga rushinzwe imirimo y’insigarira y’inkiko mpanabyaha mpuzamahanga (IRMCT) i La Haye mu Buholandi, kugira ngo rumuburanishe.

Nyuma y’aho muri Werurwe 2023 abaganga bagaragaje ko Kabuga arembejwe n’indwara zirimo iyo kwibagirwa (dementia), yahawe ubufasha bwihariye kandi buhoraho bugabanya ingaruka, abakozi binjiraga mu cyumba yabagamo basabwa kujya bamwegera bucece, nta bwihute.

Urubanza rwa Kabuga rwatangiye tariki ya 22 Nzeri 2023, muri Nzeri 2023 IRMCT ifata umwanzuro wo “kuruhagarika by’agateganyo”, ishingiye kuri raporo z’abaganga zemezaga ko “adafite ubushobozi bwo kuburana kubera uburwayi bukomoka ku zabukuru.”

Mu gihe cy’iburana, Kabuga ntiyagombaga kumara igihe kirenze isaha imwe n’igice imbere y’abacamanza kandi yagombaga kwitabira akoresheje ’video conference’. Bitandukanye n’abandi kuko bo bashoboraga kuburana umunsi wose.

Uyu mufungwa yagombaga kuburana nibura inshuro eshatu mu cyumweru, mu gihe abandi bashoboraga kumara iminsi irindwi baburana ubudasiba.

Kabuga yemerewe kujya asuzumwa n’inzobere z’abaganga zigenga zirimo ishinzwe ubuzima bwo mu mutwe, kandi akenshi yoherejwe mu bitaro byo hanze ya gereza mu gihe habaga havutse ikibazo.

Muri Nyakanga 2024 ni bwo Kabuga yajyanywe mu gice cyihariye cyagenewe imfungwa ziri mu zabukuru n’izirwaye. Kuva ubwo yahawe umuntu umwitaho buri munsi, umukorera isuku akanita ku ruhu rwe ndetse yahabwaga imiti yandikiwe n’abaganga b’inzobere gusa.

Kabuga yari afungiwe mu cyumba nimero 7 mu gice cyo hasi cy’igorofa. Hari harashyizwemo ibyuma bimworohereza kujya ku gitanda avuye ku kagare k’abafite ubumuga kamutwaraga, bikanamuvana ku gitanda.

Aka kagare na ko kari kihariye kuko yashoboraga kukicaraho yegamye bisanzwe cyangwa se ameze nk’uryamye, ibyo bikaba byarakozwe kugira ngo ajye agabanya ububabare bw’umugongo.

Iruhande rw’igitanda cye, hari harashyizwe umusambi munini kugira ngo naramuka aguye ntababare cyane, iruhande rw’icyumba cye hashyirwa ubwiherero n’ubwogero bwe bwite.

Kabuga yituye hasi inshuro nyinshi mu 2025. Muri Kamena uwo mwaka ni bwo hafashwe icyemezo cyo kumushyira mu kagare burundu kuko byemejwe ko atakibasha kwifashisha igikoresho kimufasha guhagarara ngo atere inambwe.

Muri Nzeri 2025, ubuyobozi bwa gereza bwafashe icyemezo cyo gufungura akuma gatanga impuruza mu cyumba cye kugira ngo mu gihe yakwitura hasi nabi, abarinzi n’abaforomo bajye bamutabara.

Isuzuma ryakozwe n’Umucamanza wa IRMCT, Alphons Orie, ryagaragaje ko ubuvuzi n’ubundi bufasha Kabuga yahabwaga bwari buboneye, kandi ko bwari ku rwego rw’ubuhabwa abaturage b’u Buholandi cyangwa buburenze.

Uyu mucamanza yagaragaje ko nta gihe na kimwe umukobwa wa Kabuga wavuganaga na we kuri telefone cyangwa umunyamategeko we, Me Emmanuel Altit, bigeze banenga uburyo yari afashwe aho yari afungiwe.

Ku mugoroba wa tariki ya 16 Gicurasi 2026, Kabuga yapfiriye mu cyumba yabagamo, bikekwa ko yishwe n’indwara y’umutima. Nyuma y’iminsi 12, umurambo we wakuwe mu Buholandi, ushyingurwa mu gace ka Waterloo mu Bubiligi.

Byageze aho abaganga bemeza ko Kabuga Félicien aguma mu kagare burundu, ahabwa n'ibyuma bimufashe kugera ku gitanda byoroshye
Kabuga yari yarahawe umukozi ushinzwe isuku ye n'ukurikirana ubuzima bwe umunsi ku wundi
Tariki ya 16 Gicurasi, Kabuga yapfuye agifunzwe "by'agateganyo", ashyingurwa mu Bubiligi muri Kamena

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages