00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kabuga yasinziriye mu rukiko, iburanisha rirahagarara

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 14 February 2023 saa 01:18
Yasuwe :

Mu rubanza rwa Kabuga Félicien ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ibintu bikomeje kuba amayobora bitewe ahanini n’impamvu zishingiye ku buzima bwe bukomeje kumera nabi.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa 14 Gashyantare mu 2023, iburanisha ryahagaze iminota 30 nyuma y’uko Kabuga yasinziriye mu rukiko.

Kuri uyu munsi mu iburanisha ubwo hari hari kumvwa ubuhamya bwa KAB035 umunyamategeko wa Kabuga yaje gusaba urukiko kuba ruhagaritse gato iburanisha kubera ko uyu mukambvwe ngo yari yatangiye gusinzira.

Umucamanza yavuze ko ubwo Kabuga ari gusinzira hafatwa ikiruhuko gito iburanisha rikaza gukomeza nyuma.

Mu iburanisha ry’uyu munsi umutangabuhamya yahaswe ibibazo bitandukanye birimo ibyo yasubirizaga ku karubanda n’ibyo yasubirizaga mu muhezo.

Muri Gicurasi mu 2021, abavoka ba Kabuga Félicien ufatwa nk’umuterankunga mukuru wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basabye ko urubanza rwe ruhagarikwa kuko afite intege nke z’umubiri ku buryo no kurukurikirana byamugora.

Muri Kamena mu 2022 Urwego rwasigaranye Imirimo y’Inkiko Mpanabyaha zirimo Urwashyiriweho u Rwanda (IRMCT), rwateye utwatsi ubu busabe, ahubwo rwanzura ko atangira kuburanishwa afungiwe mu Buholandi aho kujyanwa i Arusha.

Mu Ukwakira 2022, abacamanza ba IRMCT batangiye kumva abatangabuhamya bashinja Kabuga.

Ni urubanza rwakomeje humvwa abatangabuhamya aho kuri uyu munsi hari kumvwa umutangabuhamya wahawe kode ya KAB035 mu rwego rwo kutagaragaza imyirondoro ye.

Yahaswe ibibazo bigendanye n’ubuhamya bwe bwagaragazaga ko Kabuga Kabuga yagiye agira uruhare mu gutanga imyitozo yagiye ihabwa Interahamwe mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi yatangirwaga kwa Kabuga.

Bimwe mu bibazo byinshi yabazwaga byari bishingiye ku matariki n’iminsi ibikorwa byo gutanga iyo myitozo byaba byarabaye ariko umutangabuhamya akavuga ko atibuka neza amatariki.

Yahamije ko iyo myitozo yahabwaga interahamwe yatanzwe mbere ya Jenoside kandi ko nubwo we atagiye kwa Kabuga ariko abayihawe iyo bayisozaga bashoboraga kuza bigamba ibyo bigishijwe n’ibyo babwiwe. Ngo batozwaga babwirwaga ko bari kwigishwa kwirwanaho no kuzarimbura Abatutsi.

Abajijwe uko yagendaga abimenya, yasubije ko rimwe na rimwe iyo babaga basinze bamenaga amabanga y’ibyo bigishijwe bigatuma nabo babimenya.

Umutangabuhamya yavuze ko hari itsinda ry’interahamwe ryari riherereye ku Kimironko nubwo atibuka umubare wabo. Yavuze ko iri tsinda ryari rigizwe n’umubare w’abantu bari batuye muri ako gace ariko harimo n’abandi bari baraje gukorera muri ako gace.

Yabajijwe niba yaba yaragiye mu mutwe wa politiki uwo ari wo wose, yemeza ko ntaho yigeze abarizwa kandi ko nta n’ishyaka yari arimo.

Kabuga aregwa ibyaha bya jenoside, guhamagarira abantu, mu buryo butaziguye kandi mu ruhame, gukora jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, itoteza rishingiye ku mpamvu za politike, itsembatsemba, n’ubuhotozi nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Rwanda mu mwaka wa 1994.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages