00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kabuga yongeye gusinzira mu iburanisha ntibyabuza urubanza gukomeza

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 15 February 2023 saa 09:07
Yasuwe :

Kabuga Félicien ukukirikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi uri kuburanishwa n’Urwego rwasigaranye Imirimo y’Inkiko Mpanabyaha, rukorera i La Haye mu Buholandi, yongeye gusinzira mu gihe cy’iburanisha.

Kuri uyu wa 15 Gashyantare 2023, urukiko rwakomeje iburanisha mu rubanza Ubushinjacyaha buregamo Kabuga Félicien ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni uburanisha ryibanze ku buhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku ruhare bazi Kabuga Félicien yayigizemo.

Urubanza rwatangiye hakomeza kumvwa umutangabuhamya wahawe kode ya KAB035 utarasoje ubuhamya bwe kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Gashyantare 2023 kuko urubanza rwaje gusubikwa.

Umunyamategeko wunganira Kabuga yakomeje guhata ibibazo uyu mutangabuhamya undi na we avuga ibyo azi nk’uruhare rwa Kabuga n’interahamwe zitorezaga iwe mu rugo ku Kimironko.

Ubwo KAB035 yari ageze hagati ahatwa ibibazo n’umunyamategeko wa Kabuga, uyu mukambwe yaje gusinzira ndetse umunyamategeko we abimenyesha Perezida w’iburanisha.

Ibi ni nako byageze mu iburanisha ryo ku munsi w’ejo kuko hari aho byageze KAB035 atangiye gusubiza ikibazo yari abjijwe, Kabuga ahita asinzira ndetse biza gutuma iburanisha rihagarikwa iminota 30.

Kuri iyi nshuro ariko ntabwo iburanisha ryahagaze kuko nyuma y’umwanya muto umucamanza yaje kuvuga ko abonye Kabuga yakangutse ku buryo yabasha gukurikirana iburanisha.

Umunyamategeko wa Kabuga Félicien yavuze ko umukiliya we w’imyaka 88 yari akwiye kubanza kwitabwaho kuko afite uburenganzira bwo gukurikira igihe uruhande rumwunganira ruhata ibibazo umutangabuhamya.

Nyuma iburanisha ryakomeje ndetse KAB035 asoza ubuhamya bwe yatangaga muri uru rubanza.

Agisoza ubuhamya bwe, urukiko rwahise rutangira kumva ubuhamya bw’uwahawe izina rya KAB002 ariko Ubushinjacyaha bwavuze ko ari mu barokotse Jenoside.

Umushinjacyaha yavuze ko KAB002 yarokotse igitero cy’Interahamwe cyo ku itariki ya 10 Mata 1994 cyo ku ishuri rya Karama ku Kimironko, ariko ko Interahamwe zahiciye abarimo abo mu muryango we, mu bana be barindwi harokoka bane, naho abandi batatu baricwa.

Umushinjacyaha yabanje gusoma incamake y’ubuhamya bwe nk’uko bisanzwe bigenda ku bandi batangabuhamya agaragaza ko KAB002 yemera ko yabonye iyicwa ry’uwitwa Gatwa Sylvestre ndetse ko na we ubwe yakubitishijwe inkoni iriho imisumari.

Hashize umwanya utari munini umunyamategeko wa Kabuka atangiye guhata ibibazo KAB002 nibwo umucamanza yahise asoza urubanza avuga ko iburanisha rizakomeza ku wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2023.

Muri Gicurasi 2021, abavoka ba Kabuga Félicien ufatwa nk’umuterankunga mukuru wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basabye ko urubanza rwe ruhagarikwa kuko afite intege nke z’umubiri ku buryo no kurukurikirana byamugora.

Muri Kamena mu 2022 urukiko rwateye utwatsi ubu busabe, ahubwo rwanzura ko atangira kuburanishwa afungiwe mu Buholandi aho kujyanwa i Arusha.
Abatangabuhamya batangiye kumvwa mu Ukwakira 2022.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages