Yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) tariki ya 4 Nzeri 2025, akurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza umutungo ndetse no gukora no gukoresha inyandiko mpimbano.
Mu rubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwabereye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo tariki ya 25 Nzeri 2025, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Camarade akurikiranyweho kunyereza ibihumbi 21 by’Amadolari.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko aya mafaranga yari mu Madolari 43.621 yari yagenewe ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi, arimo icumbi n’amafunguro, ubwo yari yagiye muri Nigeria mu 2024.
Tariki ya 29 Nzeri, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma Camarade akekwaho ibyaha, rutegeka ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe ategereje kuburana mu mizi.
Camarade yahise ajuririra mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kuko atanyuzwe n’umwanzuro, ariko tariki ya 20 Ugushyingo 2025 na rwo rwanzuye ko akomeza gufungwa by’agateganyo, mu gihe we yasabaga ko yakwemererwa kuburana adafunzwe.
Na none ntiyanyuzwe n’umwanzuro w’urukiko, afata icyemezo cyo kujurira mu Rukiko Rukuru rwa Kigali kugira ngo rutegeke ko afungurwa by’agateganyo, azaburane atari mu igororero.
Urukiko Rukuru rwa Kigali rwakiriye ubujurire bwa Camarade, rwanzura ko azaburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo tariki ya 15 Kamena 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!