Urubanza rwa Karasira Aimable mu Rukiko Rukuru rwatangiye kuburanishwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Mata 2023, nyuma y’uko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwiyambuye ububasha bwo kumuburanisha.
Akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo guhakana Jenoside, guha ishingiro Jenoside, gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y’ibihuha.
Agihabwa umwanya wo kugira icyo avuga ku byo akurikiranyweho, Karasira Aimable yagaragaje ko nubwo yitabye urukiko yari amaze icyumweru arwaye.
Yongeye kugaragaza ko ahantu afungiye hateye impungenge kandi ko kubonana n’umunyamategeko we usanga bigoranye kuko hari ubwo Gereza itamumuha nk’uko abyifuza.
Yavuze ko igihe amaze muri gereza cyamwongereye uburwayi kuko arwaye kuva mu 2003 kandi ko no gutegura urubanza bimutera kurwara kurushaho.
Yasabye ko mbere yo kuburanishwa yabanza akavuzwa kugira ngo abone ubutabera buboneye kuko yaburanishwa ari muzima.
Ati “Kuburana kwanjye biri mu nyungu zanjye ahubwo ndashaka ko muburanisha umuntu muzima.”
Karasira yagaragaje ko muri iyi minsi asigaye afite ubwoba cyane ko hari ubwo ibyo yavugiye mu rubanza babimwihanangirizaho ageze muri gereza ngo kandi amaze iminsi arota abantu bapfuye n’intambara ku buryo byagorana ko aburana.
Umunyamategeko umwunganira Me Gatera Gashabana yavuze ko abaganga bagaragaje ko uburwayi afite butuma atibuka ibyo yavuze.
Gatera yavuze ko umucamanza wari ufite dosiye n’umushinjacyaha wasangaga bashishikajwe no kuburanisha urubanza aho kubanza kumuvuza.
Yakomeje avuga ko byaba byiza mbere y’uko urubanza rwaburanishwa hashingiwe kuri raporo ya muganga, yabanza agasuzumwa, agapimwa n’inzobere zivura abafite uburwayi bwo mu mutwe bigakorwa n’ibitaro bibifitemo ubumenyi, akahamara nibura iminsi irindwi bamusuzuma.
Ati “Nyuma yaho bakazaduha raporo bagaragaza aho uburwayi bugeze. No kumenya niba ubu burwayi butatuma ubufite akora ibintu atatekerejeho. Byazabafasha kumenya uko mwazamuburanisha. Ni uburwayi bumaze igihe. Gereza ntabwo ari ahantu hatuma umuntu urwaye yasabwa kuburana ameze atyo.”
Me Gatera Gashabana kandi yagaragaje ko raporo yo muri Nyakanga 2021 yasabaga ko habaho isuzuma nyuma ya buri mezi atatu gusa kuva icyo gihe ntabwo Karasira yongeye gusuzumwa.
Yerekana ko itagenderwaho ukurikije ibibazo uwo yunganira afite, yemeza ko hakorwa isuzuma rigamije kumenya niba ihungabana ritariyongereye.
Karasira Aimable kandi yongeye kugaragaza ko nta muntu wahungabanye kumurusha bitewe n’agahinda ngo yatewe no kubura abe.
Yagaragaje ko afite n’uburwayi bwa Diabete kandi aba ashaka gukora siporo nubwo bitamworohera bitewe n’amategeko ya gereza.
Undi munyamategeko umwunganira, Me Evode Kayitana yavuze ko nta buryozwacyaha bubaho iyo ushinjwa yari afite uburwayi bwo mu mutwe igihe yakoraga icyaha.
Yavuze ko niba umuganga yaranditse ko akora ibintu umuntu muzima atakora, ngo ariko ntibimwambure gutekereza nk’umuntu muzima byaba bisa no kwivuguruza ku muntu ufata imiti y’uburwayi bwo mu mutwe guhera mu 2003.
Yagagaragaje ko Karasira yandikiwe ibinini bitanu ku munsi bihangana n’agahinda gakabije.
Aha niho Karasira yahise agaragagariza ko amaze igihe kinini yifuza guhura n’inzobere z’abaganga b’abanyamahanga.
Ati “Navuwe n’abaganga benshi barenga 10 kuva nigisha muri Kaminuza. N’ubu mvuye hano nakwigisha ntibivuze ko umuntu urwaye mu mutwe yirirwa atora amashashi. Nintabona ubutabera nibura mbone ubuvuzi. Njyewe ndasaba ko haza umunyamahanga kuko barangije kungaragariza ko hano mu Rwanda nta muganga wahagarara ngo yemeze neza ko ndwaye.”
Uhagarariye Ubushinjacyaha, Me Niyonzima Vincent, yagaragaje ko harebwe muri raporo iheruka igaragaza ko atatakaje ububasha bwo gutekereza nk’abantu bazima bityo ko ari muzima.
Yavuze ko Ubushinjacyaha butakwanga icyifuzo cyo kuba yakongera gupimwa n’abaganga b’inzobere mu bitaro by’i Ndera nk’uko babyisabiye ariko batumva impamvu yo gusaba abaganga b’abanyamahanga.
Urukiko rwahise rubaza Karasira koko niba itsinda ry’abaganga bo mu bitaro bya Ndera hari icyo batwaye asubiza ko byatewe no kuba yaragiye yivuriza mu banyarwanda bakamuha raporo zinyuranye.
Ati “Abaganga mu bigo bya leta barabishoboye ariko icyo nsaba ni uko bagira ubwigenge. Nganiriye n’umuzungu yahita abyumva ariko nganiriye n’umunyarwanda byahita biba ibindi.”
Urukiko rwanzuye ko icyemezo kizafatwa ku wa Kane tariki ya 6 Mata 2023 saa munani z’amanywa.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!