00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kazungu wa Ingufu Gin na Prof Bienvenu wa Rwanda FDA bajururiye icyemezo kibafunga by’agateganyo

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 14 September 2026 saa 07:35
Yasuwe :

Ntihanabayo Samuel washinze Ingufu Gin Ltd na Prof Emile Bienvenu uyobora Rwanda FDA n’abandi 11 bakoraga muri iki kigo bafunzwe bakekwaho kugira uruhare mu gukora, gucuruza, gukwirakwiza no kwinjiza mu gihugu ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, bajuririye icyemezo cyo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo baherutse gufatirwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Ku wa 3 Nzeri 2026 ni bwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe uyu mwanzuro ko abaregwa bakurikiranyweho ibyaha byo gukora, gucuruza, gukwirakwiza no kwinjiza mu gihugu ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bafungwa iminsi 30.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko Ntihanabayo Samuel na Prof Emile Bienvenu bahise batanga ubujurire ku wa 7 Nzeri 2026, ariko uru rubanza rukaba rutarahabwa itariki mu Rukiko Rwisumbuye Nyarugenge.

Mu bandi bajuririye iki cyemezo harimo 11 bakoraga muri Rwanda FDA, aho batangiye kujururira icyemezo cy’urukiko rw’ibanze kuva ku wa 3- 7 Nzeri 2026.

Abakozi ba Rwanda FDA bakurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite, kwirengagiza ibiteganywa n’itegeko n’ibindi.

Mu iburanisha ry’abo bantu 16 ryabaye ku matariki ya 25 na 26 Kanama 2026 aho abaregwa n’ababunganira baburananye bagaragaza impamvu bashingiraho basaba ko bakurikiranwa badafunze.

By’umwihariko nka Kazungu wa Ingufu Gin yaburanye abwira urukiko ko ari umushoramari, ko icyo yakoze ari ugushyiraho inzego zitandukanye mu ruganda zishinzwe gukurikirana ko ibikorwa bikorwa neza kandi byujuje ubuziranenge.

Yagaragaje ko niba haragaragaye amakosa, akwiriye kubazwa abari babishinzwe kuko ari bo bari babifitiye ububasha ndetse yabwiye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ko yemera gutanga ingwate ya miliyari 1,9 Frw kugira ngo afungurwe by’agateganyo.

Prof. Emile we FDA na we yaburanye avuga ibyo ashijwa birimo kuba yarasinye ku cyangombwa cyahawe uruganda rwa Nyirangarama ashingiye ku mwanzuro w’akanama ka Rwanda FDA kemeje ko rwujuje ibisabwa byose, bityo ko ibyo yakoze bitanyuranyije n’amategeko.

Yaboneyeho gusaba gukurikiranwa adafunzwe kugira ngo ajye gufasha Leta gukomeza gukurikirana ibikorwa bya FDA byo gufunga inganda zitujuje ubuziranenge.

Kazungu wa Ingufu Gin na Prof Bienvenu wa Rwanda FDA bajururiye icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages