Binyuze muri iyi gahunda LAF ku bufatanye na kaminuza zigisha amategeko mu Rwanda ndetse n’abanyamategeko batandukanye, yatangije umushinga uzamara imyaka itanu uzafasha abaturage batishoboye bari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’Ubudehe muri Kigali, kubona abunganizi mu mategeko nta kiguzi batswe kugeza ikirego kirangiye ndetse hakarebwa n’ibirego bikeneye ubwunganizi kuruta ibindi.
Uyu mushiga uzakorera mu turere dutatu muri Kigali, uzafasha abaturage kubaburanira, ubujyanama mu bijyanye n’amategeko, kubaherekeza mu bibazo bijyanye n’amategeko, ibisaba abunzi cyangwa abayobozi b’ibanze bakaba bafashwa muri izo nzira.
Uzibanda kandi mu kwimakaza gahunda y’Abunzi, aho zimwe mu manza zizajya zikemurirwa mu Bunzi nk’uko biri muri gahunda ya Leta cyangwa se mu miryango hagati mu rwego rwo kwirinda no kurandura amakimbirane agaragara mu baturage.
Uyu mushinga kandi ugamije gushyiraho umuco wo gufasha mu banyamategeko, atari gukora buri gihe hategerejwe inyungu kuko aricyo kizatuma hatangwa ubutabera bwiza kandi bunoze bukagera no kuri babandi batishoboye.
Muri iyi gahunda hazabaho uburyo bwo kugaragariza abaturage uburenganzira bwabo mu mategeko, kuko byagaragaye ko bamwe batarenganurwa cyangwa badakurikirana ibirego byabo kubera kutamenya amategeko abarengera nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi mukuru wa LAF, Me Andrews Kananga.
Yagize ati “Ubusanzwe amategeko ateganya ko by’ibuze kubona umwunganizi mu mategeko, bisaba amafaranga ibihumbi 500Frw ashobora no kuzamuka bitewe n’imiterere y’ikirego, ayo abari muri bya byiciro tuzafasha ntayo bazajya bishyura, hazabaho kandi kwigisha abaturage amategeko yabo abarengera kuko bamwe batayazi.”
Yakomeje avuga ko ubu bufasha kandi bushobora guhabwa ababana n’ubumuga, abana bato, abakorewe ihohoterwa hamwe n’ibyiciro by’abantu batishoboye.
Uyu mushinga uzakorwa ku bufatanye n’abanyeshuri biga amategeko muri kaminuza zitandukanye mu Rwanda, uzaha amahirwe abo banyeshuri yo gufasha abatishoboye guhabwa ubutabera bagomba, kandi nabo bakahungukira byinshi mu bijyanye n’amasomo yabo y’amategeko.
Umunyeshuri mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), Kubwayo Gakwaya Rhodam, yavuze ko ashimishijwe n’ubu buryo buzatuma abatishoboye babona ubutabera bakwiye ndetse avuga ko ashimishijwe no kuba azagira uruhare muri urwo rugendo, yizeza kuzatega amatwi ndetse agafasha bikwiye abakeneye ubwo bufasha, yemeza ko bizazamura urwego rwe ndetse n’abanyeshuri bagenzi be mu by’amategeko.
Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo ishinzwe gufasha abatishoboye mu rugaga rw’Abavoka, Maitre Kabera Johnson, yavuze ko uyu mushinga ugiye kunga mu ryabo, nk’uko bari basanzwe bafasha abatishoboye kugera ku butabera bwiza kandi bunoze.
Yavuze ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye harimo na LAF, bizatuma izi serivisi zigera kuri benshi, ndetse abaturage babagana bakomeze bitabweho.
Umuyobozi w’Umusigire w’Ishami rishinzwe serivisi zo kwegereza Ubutabera Abaturage muri Minisiteri y’Ubutabera, Mupenzi Narcisse, yavuze ko ubu Umunyarwanda utishoboye, yitabwaho kubera ubufatanye bwa Leta n’abafatanyabikorwa, akaba yahabwa ubutabera buboneye.
Ati “Uyu mushinga ufite akamaro kanini, kuko uje gufatanya na Leta isazwe ifite ingengo y’imari ishyira muri ibi bikorwa mu kubaka ubutabera bugera kuri bose. Uzadufasha rero mu gukuraho icyuho cyagaragaraga cyane cyane ikibazo cy’amikoro.”
Mupenzi yavuze ko ubu u Rwanda mu gutanga ubutabera ku bufatanye n’abatanga ubufasha mu by’amategeko, ruri ku kigero cya 95%.
Nyuma y’imyaka itanu hitezwe ko abaturange bazaba bamenye uburenganzira bwabo ndetse n’ubumenyi buhagije mu mategeko, hitezwe kandi ko byibuze abaturage basaga 600 bazaba bishingiwe mu mategeko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!