Nk'uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rw’urwo rwego; iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko akoresha ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw’urumogi, gishobora kuba ari kimwe mu ntandaro z’ibyo yandika.

RIB ivuga ko afungiye ku Kacyiru, mu gihe dosiye ye irimo gutunganywa kugirango yoherezwe mu Bushinjacyaha.

Mu kiganiro gito yagiranye na IGIHE, Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B. Thierry yasubije byinshi ku miterere y’ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga.

IGIHE: Uyu witwa Ntama w’Imana akurikiranweho iki?

Dr Murangira: Akurikiranyweho ibyaha byo gutangaza amakuru y’urukozasoni hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga no gukoresha ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw’urumogi.

Ingingo ya 38 y’Itegeko ryo mu 2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga, mu gika cyayo cya kabiri iteganya ko iyo ubwo butumwa bw’urukozasoni bureba umwaa, uwahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 3 Frw.

Ni mu gihe icyaha cyo ku nywa ibiyobyabwenge gihanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, cyangwa imirimo y’inyungu rusange.

IGIHE: Ni ryari gukoresha imbuga nkoranyambaga bivamo ibyaha?

Dr Murangira: Igihe cyose uwakoresheje imbuga nkoranyambaga azikoresha ibikorwa bigize ibyaha, icyo gihe aba atangiye kugirana ibibazo n’amategeko.

Urugero rwa vuba nk’uyu NTAMA W’IMANA ukurikirwa n’abantu barenga ibihumbi 28, yatangaje ubutumwa bushishikariza abantu gusambanya abana. Ukoresha Imbuga nkoranyambaga wese asabwa kwitwararika ku mategeko aba yarashyizweho.

Ese ibi ntibyaba ari ukubangamira ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo?

Oya, ntabwo ari kubangamira ubwisanzure bwo gutanga ibikerezo, kuko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda mu ngingo ya 38 iteganya ko "ubwisanzure bwo kugaragaza ibitekerezo n’ubwo guhabwa amakuru ntibugomba kubangamira ituze rusange rya rubanda, imyifatire mbonezabupfura, icyubahiro n’agaciro by’abandi, kwivanga mu mibereho bwite y’abandi, ukurengera urubyiruko n’abana.

Iyo rero usesenguye ibyo NTAMA W’IMANA yatangaje, bibangamiye ukurengera urubyiruko n’abana.

Uburenganzira buvugwa mu Itegeko Nshinga ry’u Rwanda buha abantu gutanga ibitekerezo by’uko bumva ibintu cyangwa babibona. Ubwo bwisanzure buba bugomba gukoreshwa hatangwa ibitekerezo byubaka, hirindwa ibitekerezo bigize ibyaha.

Ibyo bitekerezo ntabwo bigomba kuba bishima gusa, bishobora kuba binenga ibitagenda kugirango bikosorwe, ariko bigomba kuba bitabangamiye ibyo amategeko ateganya.

Ni izihe mbuga nkoranyambaga zikunze gukorerwa ibyaha ?

Ni mbuga nkoranyambaga zose uzi. Twakwifashisha ingero z’ibyaha byakozwe hifashishijwe imbuga nkoranyambaga kuva Mutarama 2019 – Nyakanga 2022. Uku ni ko zikurikirana mu gokereshwa ibyaha. WhatsApp ni 43.5%, YouTube ni 22.6%, Facebook ni 16.1%, Twitter ni 9.6%, Instagram ni 7.2% naho Snapchat ni 0.9%.

Gusa ibikorerwa kuri Tweeter nabyo turabona bigenda byiyongera, akenshi bishobora kuba biri kuterwa n’inyungu abayikoresha bari gukura mu babakurikira (followers) kuko ngo iyo ukurikirwa n’abenshi uhabwa akazi karimo kwamamaza. Ibi biri gutumwa bamwe bata indangagaciro bakirengagiza n’ametegeko bashyiraho ibintu bituma bakurikirwa na benshi. Birashoboka ko umuntu yakurikirwa n’abantu benshi kandi ashyiraho ibintu bitagize ibyaha.

Hari urubyiruko rushaka kugenda rwigana iby’ahandi mu mahanga, uko bakoresha imbuga nkoranyambaga bamwe bashaka kwisanisha n’abandi kuko babona babayeho ubuzima bavuga ko bushimishije. Gukoresha imyirondoro itariyo mu bintu bitandukanye nko mu byaha bijyanye n'imali, guhohotera abandi (cyber bullying), gutangaza ibihuha, no gushishikariza abantu gukora ibyaha, bigenzurwa nande?

Amategeko niyo abigenzura, kuko amategeko ahana ibikorwa biteganywa naryo. RIB ni Urwego rwashyiriweho gufasha abantu kubahiriza amategeko. Ahantu hose RIB ikeka ko hashobora kuba hakorerwa ibyaha iragenzura, iherekeza ijisho; imbuga nkoranyambaga naho tureba ibihakorerwa, naho hafatwa nko mu ruhame.

Ni Ubuhe butumwa waha abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga?

Imbuga nkoranyambaga ni “Inkota ikebesha amugi abiri” bisobanuye ko uyikoresheje nabi iramukeba, uyikoresheje neza ayibyaza umusaruro.

Leta y’u Rwanda ishyiraho ibikorwa remezo kugirango izi mbuga nkoranyambaga tuzibyaze umusaruro mu buryo bwiza. Hari abantu bamwe birengagiza amategeko bagashyekerwa; noneho bamwe bageze aho bazikoresha bashishikariza abandi gukora ibyaha byo gusambanya abana no gukwirakwiza imvugo z’urwango. Amategeko agomba gukurikizwa.

Ikindi ni uko kurwanya ibyaha byose muri rusange n’ibikorwa hifashishishijwe imbuga nkoranyambaga ntibizacongora. Ubushobozi, ubushake n’ubufatanye n’abaturage RIB irabufite.
Imbuga nkoranyambaga ntabwo zagombye kuba umuyoboro w’abashaka gukwirakwiza cyangwa gushishikariza abantu gukora ibyaha batitaye ku ngaruka zavamo.

Abazikoresha ntabwo bagombye gushishikazwa gusa no kugwiza ababakurikira cyangwa ababareba, bagombye kuzirikana icyo amategeko ateganya. Ni urugamba rugomba kurwanwa n’abantu bose. Ntabwo ari RIB gusa, ahubwo ni inshingano za buri muturarwanda gukurikiza amategeko.

{{Ese ko twabonye yari yasabye imbabazi; ubwo RIB ntiyamubabarira ko wenda yabikoze atabigambiriye?

Amaze kumenya ko ashakishwa yasibye ibimenyetso (butumwa bugize icyaha), hanyuma asaba imbabazi. Ahasigaye ni ah'urukiko.

Umusore wiyise NTAMA W’IMANA 2 kuri Twitter arakekwaho gushishikariza abantu gusambanya abana
Umusore wiyise NTAMA W’IMANA 2 kuri Twitter arakekwaho gushishikariza abantu gusambanya abana
Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kwitwararika
Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kwitwararika