00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kirehe: Visi Meya n’abo baregwanwa gukopeza ibizamini bya Leta bafunzwe iminsi 30 y’agateganyo

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 25 September 2026 saa 05:36
Yasuwe :

Urukiko rw’Ibanze rwa Kirehe rwategetse ko Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Mukandayisenga Janviere n’abandi bareganwa ku byaha byo gukopeza abanyeshuri ibizamini bya Leta, bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Uyu mwanzuro wasomwe ku 25 Nzeri 2026 usomerwa mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kirehe. Uyu mwanzuro wasomwe ugaragaza ko hashingiwe ku mpamvu zikomeye z’ibyaha baregwa n’izigaragaza ko bashobora kubangamira iperereza, abaregwa bose uko ari 21 bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Ku wa 5 Nzeri ni bwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,RIB, rwerekanye abantu 81 bagize uruhare mu gukopeza abanyeshuri ibizamini bya Leta bagera ku 7.188. Akarere ka Kirehe kakaba gafitemo abanyeshuri 4.200.

Mu baregwa kandi uko ari 81 aka Karere gafitemo abagera kuri 21 barimo Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umuyobozi ushinzwe uburezi mu Karere ndetse n’abari bahagarariye site zakorerwagaho ibizamini bya Leta.

Mu iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ryabereye mu rukiko rw’Ibanze rwa Kirehe, ubushinjacyaha bwari bwagaragaje ko uyu muyobozi hari amabwiriza yahaye abari bashinzwe site zakorerwagaho ibizamini ajyanye no gukopeza abanyeshuri ibizamini bya Leta. Bwavuze ko yabikoraga afatanyije n’abandi bashinzwe uburezi ku Karere, aho bavugaga ko ari amabwiriza yaturutse hejuru.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko kubera impamvu zikomeye n’ibyaha bashinjwa bubasabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo batazica iperereza cyangwa ngo bagire uruhare mu kuzimanganya ibimenyetso ngo kuko benshi mu baregwa basanzwe banafite imirimo ikomeye.

Bamwe mu barimu n’abayobozi ba site na bo bagiye bahabwa umwanya, bagaragaje ko ubwo bari mu bizamini bya Leta bagiye bahabwa amabwiriza n’abakuriye site, avuga ko bayakuye kuri Visi Meya abasaba gufasha abanyeshuri gukora ibizamini bya Leta neza.

Visi Meya Mukandayisenga yireguye avuga ko nta hantu na hamwe yigeze atangira amabwiriza yo gukopeza abanyeshuri, avuga ko ubushinjacyaha butagaragaza igihe yabikoreye nabo yabibwiye. Yavuze ko buri site yageragaho yireberaga ibintu bitatu birimo kureba niba abana bose bitabiriye ibizamini, kubaza niba abana bari bubone ibyo kurya no kubaza niba nta bana barwaye kugira ngo hashakwe igisubizo.

Visi Meya Mukandayisenga yakomeje avuga ko inama z’uburezi zabaga zitabirwaga n’abayobozi benshi kandi ko buri gihe abayobozi basabaga abayobozi b’amashuri gushyiramo imbaraga bagatsindisha kandi bakanatanga uburere bwiza ku bana. Yavuze ko nta hantu na hamwe yahuriye n’abarimu bamushinja gutanga amabwiriza yo gufasha abanyeshuri.

Ati “ Na bo nta na hamwe bavuga ko twabonanye ngo mbahe ayo mabwiriza, bavuga ko bayahawe n’abayobozi ba site zakorerwagaho ibizamini ubwo nabaga ngiyeyo. Niba hari umuyobozi wa site nabwiye ko bafasha abana yaza akabigaragaza ndetse akanagaragaza uko nabimubwiye.’’

Visi Meya Mukandayisenga yasabaga Urukiko rw’Ibanze rwa Kirehe kuburana ari hanze, akagaragaza ko asanzwe ari Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ku buryo imyirondoro ye n’aho atuye hazwi adashobora gutoroka.

Yatanze ingwate y’imodoka ye asanzwe agendamo ifite agaciro ka miliyoni 60 Frw, agaragaza ko yamaze kuyishyura. Yanatanze kandi ikibanza kirimo ibikorwaremezo gifite agaciro ka miliyoni ziri hejuru ya 100 Frw. Hanabonetse n’uwamwishingiye witwa Kayitesi Console wagaragaje ko hagize ingaruka z’icyaha zaba zakwishyurwa n’umutungu we yatanze ufite agaciro ka miliyoni 207 Frw.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kirehe rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo ariko runagaragaza ko agifite iminsi yo kujuririra uyu mwanzuro mu gihe yaba abishaka.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kirehe rwategetse ko Visi Meya wa Kirehe n’abandi bareganwa gukopeza abanyeshuri ibizamini bya Leta bafungwa iminsi 30 y’agateganyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages