00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yabaye Minisitiri w’Ubutabera, Ambasaderi, Visi Perezida w’Inteko none yinjiye mu Bavoka: Ikiganiro na Edda Mukabagwiza

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 22 November 2025 saa 07:12
Yasuwe :

Mukabagwiza Edda ni izina rinini muri politiki y’u Rwanda kuko yamaze imyaka irenga 23 ari mu nshingano zitandukanye igihugu cyagiye kimuha zirimo kuba Minisitiri w’Ubutabera no guhagararira u Rwanda mu bihugu bitandukanye.

Yabaye kandi Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Ushinzwe Amategeko no kugenzura Ibikorwa bya Guverinoma, inshingano yamazemo imyaka itandatu.

Yabaye kandi Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada na Cuba hagati ya 2007-2013, nyuma atorerwa kuba Umudepite guhera mu 2013-2018, nyuma atorerwa kuba umwe mu bayobora Umutwe w’Abadepite.

Ni umuhanga mu bijyanye n’amategeko kuko yayize muri Kaminuza y’u Rwanda nyuma yo gusoza amashuri yisumbuye muri Collège Saint André.

Mukabagwiza afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) mu bijyanye na ‘Diplomacy’ yakuye muri Kaminuza ya Washington International Universty muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’izindi mu bijyanye n’amategeko.

Yakoze imirimo itandukanye muri za minisiteri n’imiryango itari iya Leta.

Ubu yamaze kurahirira kuba umwavoka aho yanashinze Cabinet yise EM Pathways Legal & Advisory Ltd.

Mu kiganiro na IGIHE, uyu munyamategeko yagaragaje ko kuba umwavoka, ari ibintu yashatse gukora nyuma yo gusoza imirimo ye muri Politiki kandi yemeza ko abona ari uburyo bwo gukomeza gutanga umusanzu ku gihugu.

IGIHE: Kuba umwavoka byaje bite?

Mukabagwiza: Urabona nakoze imirimo yanjye mu rwego rwa Politiki, ni ukuvuga ngo noneho ndi ku isoko ry’umurimo. Natekereje ko nagira umumaro ninjiye cyane mu bifitanye isano cyane n’ubutabera.

Icya mbere ndi umunyamategeko, nize amategeko nagiye nongeraho n’izindi mpamyabumenyi mu bijyanye nayo ariko n’uburambe mfite numvaga byamfasha gukomeza inshingano yo gufasha umuturage.

Burya umwavoka aba aburanira umuturage cyangwa ikigo ariko byose reka tubyite umuturage. Gufasha cyane guharanira ubutabera no gufasha gusobanura amategeko.

Navuga ko rero nk’umuntu wize amategeko nkagira uruhare mu nshingano nagiye nkora z’ubutabera, hakabaho guhagararira abaturage, mfite cyane amakuru ku byo abaturage bakeneye.

Numvise ngiye muri uyu mwuga nawugiramo umumaro, kuko burya umwavoka ntabwo ari inyungu ze bwite areba cyane kuko ni umufasha mu by’amategeko.

Ni byo ni umwuga ugutunga kandi ugatunga n’umuryango ariko cyane cyane umwavoka akorana n’inzego z’ubutabera kugira ngo bwa butabera bube bunoze kandi abaturage babuhabwe koko nk’uko babukeneye. Ni icyo cyanzanyemo.

Nk’umuntu wabaye Minisitiri w’Ubutabera, ukaba Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite, ni izihe ndangagaciro zigiye ku kuranga mu gukomeza kurengera abaturage?

Numva mu nshingano mfite n’ubundi izo nari mfite icyo gihe ziragukurikirana nk’umuyobozi, ni uguharanira ukuri, guharanira ubutabera no kumenya ibibazo ku buryo noneho muri bya bindi byose wari usanzwe uzi, hiyongeraho no gukomeza kubisangira n’inzego zitandukanye zaba iza Leta n’abandi bafatanyabikorwa wahura nabo kugira ngo mushake umuti.

Numva mfite inshingano yo kugaragaza ibikeneye kunozwa, gushyigikira ibimeze neza kugira ngo turusheho kubyubaka ariko tunafasha kwagura imbibi.

Uyu mwuga ninjiyemo ntidukwiye kwireba gusa ahubwo dukwiye kuba nk’abantu bari mu isi, mu Karere kandi ibirimo biratureba.

Ntitube abantu bifungiraniye hano mu gihugu gusa ahubwo nk’abari muri EAC turusheho kwagura ubumenyi bwacu, mu bijyanye n’uko umwavoka wo mu Karere akora n’uburyo akora.

Numva kandi nje no kwiga kuko burya ntabwo ubumenyi bwawe buba buhagije, hari abandusha uburambe muri uyu mwuga, nzasangira na bo amakuru, nzabareberaho hari n’igihe nzagira cyo gukurikirana uko imanza ziri gukorwa, uko abavoka bari kuburana nige umwuga koko mu buryo bukwiriye.

Nubahishe ubutabera, haba imbere y’abaturage, umuryango nyarwanda n’imbere y’abacamanza, kuko mu nshingano no mu ndahiro birimo ko twubaha umwuga wacu n’abo dukorana.

Mukabagwiza yemeza ko kwinjira mu mwuga w'ubwavoka bigamije gukomeza gutanga umusanzu we ku gihugu

Nubwo mwinjiye muri uyu mwuga, ntabwo muri bashya mu butabera, mubona ari he hakwiye gushyirwa imbaraga?

Buriya ndi n’umuhuza, nabirangijemo muri Kamena 2025. Urebye ibibazo biri mu butabera, ingano z’imanza zikomeza kwiyongera aho kugabanyuka, mbona ikibazo gihari ari uko umuryango nyarwanda ugifite imanza nyinshi.

Hagati mu bantu baracyafitanye amakimbirane ariko nanone hakabaho n’ikintu cyo kutava ku izima.

Umuntu agatsindwa kandi binagaragara rwose ariko agakomeza mu nkiko ziri hejuru, ibyo ni ikibazo navuga ko kimaze igihe ariko bikaba ari byiza ko politiki y’ubutabera yatangiye gukemura ibibazo bitaraba ngombwa ko bijya mu nkiko.

Abantu bafasha abafitanye ibibazo bakagira aho bahurira bitabatwaye igihe ngo bibatware n’amafaranga ariko nanone ngo bize no kubaviramo kwangana.

Kwangana ubwo mushatse kuvuga iki?

Burya uko umwe avuga ngo nzakumvisha, nongeye najuriye kugira ngo nkumvishe, ntabwo nanyuzwe, ni ko hagati yabo hakomeza kuzamo intera. Ibyo ni ibibazo bishobora gutatanya abantu mu buryo butandukanye.

Hari imanza ziza mu miryango, mu baturanyi, mu nshuti burya abantu benshi bagirana imanza bari inshuti cyane cyane iyo bapfa amafaranga bagurizanyije, bakoranye mu kigo runaka cyangwa hehe. Ibyo byose ni ibintu bikugaragariza ko abantu bari begeranye ariko noneho bamaze gushwana batatanye.

Icyo gihe hakorwa iki?

Numva icyo kibazo nk’abantu dushinzwe ubutabera, ababwunganira ari ho twashyira ingufu cyane kuko umuntu abanza kuza ku kureba ukamugira n’inama.

Ni ukuvuga ngo mbere na mbere ashobora kuza kukureba ukamugira inama y’uko atakururana mu nkiko, ukamugira inama ko yakumvikana na mugenzi we yaba ari mu kuri cyangwa atari mu kuri.

Numva rero ibintu nshobora kuzanamo umusanzu wanjye ari byo kugira ngo turebe uko dufatanya n’abandi batangiye mbere yanjye, tukareba uko twagabanya ibibazo biri hagati y’abantu bafitanye imanza.

Mu ndahiro hari aho muvuga ko mutazaburana urubanza rutari mu kuri, kuri wowe ni ubuhe bwoko bw’imanza utaburana?

Burya hari abantu baburana amahugu, burya iyo umuntu aje kukubwira ikibazo umutega amatwi ukamwumva. Hari ubwo ushobora guhita ubibona ko uwo muntu atari mu kuri.

Ukagerageza nko kubimwereka, tuvuge ko ubona ko ariwe wambuye wenda. Ni we wambuye umuntu ariko ugasanga ari kukubwira ko yahugujwe, wagenda ubyinjiramo ugasanga ni we ushobora kuba ari guhuguza.

Nk’ibyo rero ubibona kare ukamugira inama aho kugira ngo uzahagarare imbere y’umucamanza umuburanira ibitari byo ugira ngo azabone bimwe yifuza kandi atari mukuri, aho ni ho bavuga by’ukuri. Twakagombye kumugira inama ahubwo akabivamo.

Binashobotse ko abavoka bose bagira inama abakiliya muri ubwo buryo mbere yo gutangira, imanza zijya mu nkiko zaba nkeya kuko uba wamaze kumwereka ko atazabasha gutsinda.

Hari n’ikindi, umuntu ashobora kuza akubwira ngo naribye ariko agashaka ko umuburanira nk’utaribye. Ibyo na byo urumva wamaze kumenya ukuri, yenda icyo umusaba ni ukumubwira ngo reka nkuburanire dusaba ko yenda wagabanyirizwa ibihano bitewe n’izindi mpamvu zabiguteye nazo uzimbwire tuzigaragaze.

Ibyo na byo birashoboka, ariko kugira ngo ujye imbere hariya, yamaze kubikubwira, arabyemera ariko akakubwira ngo ndagira ngo umburanire, nawe ukuri urakuzi, nta nubwo wamugiriye inama ahubwo wemeye kujya mu wundi murongo.

Icyo gihe ntabwo uba uri gufasha ubutabera bwacu kubaka bwa bumwe mu Banyarwanda twifuza cyangwa wa mutima nama umucira urubanza utuma ejo n’ejo bundi atazasubira.

Mukabagwiza wabaye Minisitiri w'Ubutabera yagaragaje ko hakiri ikibazo cy'abantu baburana amahugu

Dukunze kuvuga ko abagore ari abizerwa, uyu munsi umugore mu butabera umubona gute?

Ubundi umugore uko yaremwe n’uko ahagaze, abikoresheje neza nk’izo mpano yahawe n’Imana n’umutima mwiza yahawe wo gukunda abantu no kugira impuhwe, yakagombye kuba umunyakuri mu butabera, agahagarara ku kuri, ntakuveho, bikaba byatuma aba n’umwizerwa.

Kubera za mpuhwe ze no gutega amatwi abigira vuba. Ntabwo mvuze ko abagabo batabigira, hari abagira iyo mico ndetse bakagenda babyiyubakamo bitewe n’imico yabo n’imibanire.

Umugore rero yifashishije izo ndangagaciro afite, akomeza kugenda yiremamo, yaba umunyakuri mwiza, yafasha inzego z’ubutabera mu buryo butandukanye neza ariko Isi turimo yaranduye. Ntabwo bivuze ko abagore bose ari nta makemwa.

Mushingiye ku ndahiro mwagize ni iyihe nama mwajya ku bawutangiye, abawurimo n’abifuza kuwinjiramo?

Uyu mwuga ubundi ni mwiza. Ni umwuga uguhesha agaciro nk’umwavoka, ugutunga iyo uwitwayemo neza, ukanunganira inzego za leta by’umwihariko z’ubutabera.

Icyo najyaho inama ni uko abawurimo bawukora neza, bawuhesha agaciro nabo bihesha agaciro.

Ibyo kubikora ni ukuvugisha kwa kuri, kujya inama neza, kujya imbere uburanira umuntu wasomye, wateguye neza uzi ko icyo uri gusabira uwo wunganira atari ukugenda uko ubonye.

Ni ukubona ibibazo muri urwo rubanza urimo ukabisangira n’abandi utagiye kumena ibanga ry’uwo uburanira kuko ibyo umwavoka arabibujije.

Ntabwo umwavoka ari uwo kujya imbere y’inkiko gusa, burya bafasha mu bintu byinshi bitandukanye, bakora amasezerano, bafasha abantu mu bujyanama, ubushakashatsi ku kintu runaka, bakajya inama n’ibindi byinshi.

Umwavoka bimusaba kureba kure, ukavuga uti iki kibazo cy’uyu muntu yanzaniye uyu munsi, kiramutse gifitwe n’abagera ku 10 cyangwa 100 byatera ikihe kibazo mu gihugu? Noneho ukareba kure ukaba watekereza ko hari aho itegeko ryavugururwa, gutekereza ko hari itegeko rishya rishobora kujyaho, noneho ibyo byose ukajya inama n’inzego bireba.

Mwanyuze mu nshingano nyinshi, ni uruhe rwibutso ufite?

Ntabwo navuga ngo hari ikintu nkumbura by’umwihariko kubera ko inshingano zose nakoze buriya ndi umuntu wegera abaturage kandi ubakunda.

Njyewe mbona inshingano nagiye nkora zinyegereza umuturage, zinsaba kumurengera, zikansaba kwegeranya ibyo bitekerezo nahuye nabyo bizavamo igishobora kubaka cyangwa se gushyigikira gahunda runaka n’ubu rero mbona ari byo ngarutsemo byo gukomeza kwegera abaturage no kubakira. Ntabwo mbikumbura kuko bigenda byunganirana.

Edda Mukabagwiza (ibumoso) yabaye Visi Perezida w'Umutwe w'Abadepite imyaka itandatu
Iyi foto yafashwe muri 2006 ubwo Edda Mukabagwiza yari Minisitiri w'Ubutabera
Mukabagwiza aganira na bagenzi be ubwo barahiraga kwinjira mu mwuga
Ubwo abarimo Mukabagwiza barahiriraga kuba abavoka
Mukabagwiza ari mu bavoka 113 binjiye muri uyu mwuga
Ibyishimo byari byose kuri Me Mukabagwiza na bagenzi be

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages