Ubu buryo bwo kurinda ahakorewe icyaha buba bugamije kubuza buri wese kuhagera uko abonye cyangwa kuhavogera ku buryo bishobora kugorana cyangwa kuyobya inzego z’iperereza mu gukusanya ibimenyetso.
Ubusanzwe itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha mu Rwanda riteganya ko iperereza rikorwa n’Ubushinjacyaha bwifashishije Ubugenzacyaha, nubwo iperereza ry’ibanze rikorwa n’Ubugenzacyaha bubyibwirije, buregewe cyangwa bubitegetswe n’Ubushinjacyaha.
Bivuze ko ibyo bimenyetso bishyirwa ahari gukorerwa iperereza bishyirwaho n’abakora iperereza cyangwa abari mu nshingano zo gukusanya amakuru yose arebana n’ahakorewe icyaha.
Hari aho bikunze kugaragara nko mu gihe ahantu haberewe icyaha hafungwa ndetse abantu bakabuzwa nkogera kuhagera uretse abari mu Iperereza.
Benshi usanga batabiha agaciro ariko burya uretse no kuba byabangamira iperereza ahubwo ni n’icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda ku muntu ushobora kuvanaho ibimenyetso byashyizweho n’inzego z’ubutabera.
Bimwe muri ibyo bimenyetso bishobora gushyirwaho ni umugozi w’umuhondo ugaragaza ko hatemerewe kugerwa na buri wese uretse umukozi ubifitiye ububasha ukanagaragaza ko habereye icyaha ibizwi nka "Crime scene" mu ndimi z’amahanga.
Uretse ibi ariko hari nubwo ahabereye icyaha hafungwa cyangwa ku buryo hatongera gukoreshwa iperereza ritararangira, ibikoresho bimwe bikaba byafatirwa n’ibindi bitandukanye.
Nk’itegeko kandi riteganya ko Umushinjacyaha cyangwa Umugenzacyaha ashobora gufatira ibintu cyangwa gutambamira umutungo utimukanwa aho byaba biri hose mu buryo ubwo ari bwo bwose n’ibindi byose bishobora kuba ibimenyetso bihamya cyangwa birengera uregwa.
Icyakoze ifatira ry’iyo mitungo ntirishobora kurenga iminsi 30 keretse mu gihe Umushinjacyaha yongereyeho indi minsi na yo idashobora kurenga 30.
Ku rundi ruhande ariko kuvanaho ibimenyetso byashyizweho n’inzego z’ubutabera cyangwa abahesha b’inkiko ku byafatiriwe ni icyaha.
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange riteganya ko umuntu wese uvanaho ibimenyetso byashyizweho n’inzego z’ubutabera cyangwa abahesha b’inkiko aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.







Ibitekerezo 0