Raporo ‘Corruption Perceptions Index’ yo ku wa 30 Mutarama 2024 yashyizwe hanze n’umuryango Transparency International urwanya ruswa n’akarengane, yagaragaje ko ruswa no gukoresha nabi ububasha biri guhabwa intebe mu nkiko hirya no hino ku Isi.
Yagize iti “Aho ruswa yabaye ingeso, abanyantege nke ntibahabwa ubutabera mu gihe abakire n’abanyembaraga bo babohoje inzego z’ubutabera zose.”
Muri iyi raporo igaragaza ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe mu 2023, u Rwanda rwaje ku mwanya wa 49 mu kurwanya ruswa, ruhabwa amanota 53%. Mu 2022 rwari ku mwanya wa 54 n’amanota 51%.
Ubwo TI-Rwanda yamurikaga iyi raporo, Mukama yagaragaje ko ukwiyongera kw’amanota yarwo ku rwego mpuzamahanga gufitanye isano n’ingamba rwagiye rufata zirimo kutihanganira ibyaha bya ruswa.
Mukama yashingiye kuri iyi ngamba, agaragaza ko hari abayobozi benshi bagiye bahamywa ibyaha bya ruswa [birimo no kunyereza umutungo], bagafungwa. Yagize ati “Umuyobozi wese ukora amafuti, Mageragere baruzuye.”
Umuvunyi Mukuru wungirije yagaragaje ko atemeranya n’abavuga ko abashyizweho ku ntonde z’abatanga n’abarya ruswa ari abanyantege nke nk’abamotari, abacuruza udutaro n’inyanya; abanyembaraga ntibakorweho.
Yagize ati “Abirirwa batubwira ‘Urwego rw’Umuvunyi mukora intonde, abamotari, ab’ubutaro, abacuruza inyanya’. Ntimubonamo n’abayobozi bakomeye kubera ruswa?”
Mukama yamenyesheje abanyamakuru ko ingamba zafashwe zo kurwanya ruswa ziri muri gahunda y’imiyoborere myiza ya ‘Afande’ Perezida Kagame. Yaboneyeho gusaba ko habaho kwizera icyerekezo cy’igihugu.
Ati “Iyo ni ya miyoborere myiza. Nitugire ubushake, tugire icyizere kuko ikintu cyose mu Rwanda kirashoboka. Icyo ni icyerekezo Afande yaduhaye, tugomba kuzigiraho.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!