Uyu musirikare yatanze ubu busabe tariki ya 29 Kamena 2026 nyuma y’aho tariki ya 26 Kamena Perezida wa IRMCT, Graciela Gatti Santana, yanze ubwo yari yaratanze mbere kubera ko inyandiko y’ubusabe yari igizwe n’amagambo arenze ateganywa.
IRMCT igaragaza ko inyandiko y’ubusabe itagomba kurenza amagambo 3000, ariko ko tariki ya 22 Kamena, umunyamategeko wa Ntabakuze, Me Sandrine Gaillot, yari yanditse amagambo 4636. Graciela yamwemereye gutanga ubundi busabe bwubahirije amabwiriza.
Nyuma y’aho Maj Ntabakuze n’umunyamategeko we bifuje ko ubusabe bwa kabiri butajya ahabona, tariki ya 21 Nyakanga Graciela yabibukije ko ibibera muri IRMCT byose bigomba kujya ahabona keretse iyo hagaragajwe impamvu zihariye zituma bigirwa ibanga.
Uyu mucamanza yagaragaje ko uwahamijwe icyaha wunganiwe n’umunyamategeko, iyo asaba gufungurwa mbere y’igihe, aba agomba gutanga inyandiko igenewe uru rwego iherekejwe n’indi irimo ibizajya ahabona.
Graciela yasobanuye ko Maj Ntabakuze yibukijwe ko agomba gutanga indi nyandiko irimo ibyateganyirijwe kujya ahabona ariko ko atigeze abyubahiriza.
Uyu mucamanza yasabye Maj Ntabakuze ko yategura indi nyandiko y’ubusabe irimo ibyateganyirijwe kujya ahabona, akayitanga bitarenze iminsi 14 kugira ngo ubusabe bwe buzasuzumwe.
Maj Ntabakuze yabaye umuyobozi wa batayo y’abaparakomando ba Ex-FAR kuva muri Kamena 1988 kugeza muri Nyakanga 1994.
Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwari rwarashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwari rwaramuhamije gutegeka abaparakomando kwicira Abatutsi ku musozi wa Nyanza ya Kicukiro tariki ya 11 Mata 1994 no mu ishuri rikuru rya IAMSEA ryahoze i Remera, ku wa 15 Mata 1994.
Ahahoze IAMSEA (Institut Africain et Mauricien de Statistiques et d’Economie) ni ho hakoreye ishuri rikuru nderabarezi (KIE) nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma hahinduka ishami rya Kaminuza y’u Rwanda.
Urugereko rubanza rwa ICTR rwahamije Maj Ntabakuze ibyaha birimo gukora Jenoside, gutsemba no gutoteza nk’ibyaha byakorewe inyokomuntu, rumukatira igifungo cya burundu ariko yarajuriye, tariki ya 8 Gicurasi 2012 akatirwa igifungo cy’imyaka 35.
Nyuma yo gukatirwa, Maj Ntabakuze yoherejwe gufungirwa muri gereza yo muri Bénin hashingiwe ku masezerano yo gufunga abahamijwe ibyaha iki gihugu cyagiranye n’Umuryango w’Abibumbye.
Maj Ntabakuze asaba gufungurwa mbere y’igihe ashingiye ku kuba yararangije bibiri bya gatatu by’igihano yakatiwe n’urukiko, igipimo kigenwa na IRMCT.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!