Guhera mu 1998 Kayishema uherutse gufatirwa muri Afurika y’Epfo, yabashije gutoroka ubutabera bwamushakishaga ngo aryozwe ibyaha akekwaho byakozwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kwihisha kwe kwaturutse ku buryo yagiye ahinduranya imyirondoro mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo, kugeza afashwe muri Gicurasi uyu mwaka.
Mu byangombwa byamufashije kwihisha iyo myaka yose harimo pasiporo ya Malawi y’impimbano yahawe mu myaka ya 2007, aho yitwaga Positani Chikuse.
Iyo pasiporo yamufashije mu bihe bitandukanye kujya atemberera mu bihugu nka Mozambique, Eswatini no muri Afurika y’Epfo.
Minisitiri w’Umutekano muri Malawi, Kenneth Zikhale Ng’oma, kuri uyu wa Mbere yabwiye itangazamakuru ko abafashije Kayishema kubona impapuro mpimbano bari guhigishwa uruhindu.
Ati “Twatangiye iperereza ku buryo uwagize uruhare mu kumuha pasiporo wese agezwa imbere y’ubutabera. Turi gukosora amakosa yakozwe kandi bizakunda.”
Uyu muyobozi kandi yahishuye ko bafite andi mazina 55 y’abanyarwanda bashakishwa na Guverinoma y’u Rwandda, ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, bihishe muri Malawi. Yavuze ko bari kubashakisha ngo bashyikirizwe ubutabera.
Ati “Ni abanyarwanda ariko bahinduye amazina kuko bari mu bashakishwa cyane ku isi. Turi kubashakisha dufatanyije n’u Burundi kuko bashinjwa uruhare mu kwica abasaga 2000.”
Kayishema, urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania rwamushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi mu 2001.
Yashinjwe ibyaha bya Jenoside birimo kuba umufatanyacyaha w’abakoze Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe muri Komine Kivumu, hagati y’itariki ya 6 n’iya 20 Mata 1994.
Ku wa 15 Mata bivugwa ko Kayishema yajyanye lisansi kuri Paruwasi ya Nyange ikoreshwa n’Interahamwe mu gutwika Kiliziya yari irimo Abatutsi. Kayishema kandi ari mu batanze amabwiriza yo gusenyera Kiliziya ku batutsi bari bayirimo, hapfa abarenga 2000. Abatutsi barokotse icyo gihe nabo barishwe.
Ashinjwa ko ari mu bahagarikiye igikorwa cyo gutunda imirambo yari mu mbuga za Kiliziya ijyanwa mu cyobo kinini.
Kayishema yavukiye mu yari Segiteri ya Nyange, Komini Kivumu muri Perefegitura ya Kibuye. Bikekwa ko yavutse mu 1959 cyangwa 1961.
Mu 1990, yagizwe Umugenzacyaha wa Komini [Inspector de Police Judiciaire ‘IPJ’], akazi yakoze kugeza ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatangiraga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!