Isomwa ry’urubanza ryabaye ku wa 25 Ugushyingo 2021, we na bagenzi be bane ndetse n’ababunganira batari mu rukiko.
Manirafasha na Habimana Fidèle, Dusengemungu Emmanuel, Mbatezimana Anastase na Kwizera Emmanuel bareganwa bari basabiwe n’Ubushinjacyaha gufungwa imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni eshanu ariko Manirafasha we agahabwa umwihariko w’igihano mu bushishozi bw’Urukiko.
Igihano cyo gufungwa imyaka ibiri n’igice kuri Manirafasha Jean de la Paix cyatangajwe nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo ibyo gufata icyemezo cy’itonesha, ubucuti, icyenewabo na ruswa n’icyaha cyo gukoresha umutungo wa Leta icyo utateganyirijwe no gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ibi byaha yari abihuriyeho na bagenzi n’abo bagenzi be bo bakaba bahanishijwe ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda kuri buri muntu.
Manirafasha yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Mirenge ya Butaro, Bungwe yo mu Karere ka Burera mbere y’uko aba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!