00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Matayo Ngirumpatse wakatiwe igifungo cya burundu yasabye gufungurwa

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 23 July 2026 saa 05:37
Yasuwe :

Matayo Ngirumpatse wahamijwe ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu agatakirwa igifungo cya burundu, yasabye Urwego Mpuzamahanga rwashyiriweho gukora imirimo y’insigarira y’inkiko mpanabyaha (IRMCT) kumufungura kubera impamvu z’uburwayi n’izabukuru.

Ngirumpatse yabaye Perezida w’ishyaka MRND ryari ku butegetsi bw’u Rwanda kuva mu 1975 kugeza mu 1994. Nyuma y’urupfu rwa Habyarimana Juvenal, yagize uruhare rukomeye mu gushyiraho Leta y’Abatabazi yashyize mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, yari iyobowe na Théodore Sindikubwabo.

Urukiko mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwahamije Ngirumpatse kugira uruhare mu gutegura Jenoside, gushishikariza Interahamwe gukora Jenoside, gushishikariza Inrerahamwe gufata ku ngufu Abatutsi b’abagore n’abakobwa, rumukatira igifungo cya burundu tariki ya 2 Gashyantare 2012.

Umucamanza Denis Bryon wayoboye uru rubanza, yagaragaje ko hashingiwe ku buremere bw’ibyaha Ngirumpatse yahamijwe n’uburyo byakozwemo, Inteko y’abacamanza yose yasanze akwiye igifungo cya burundu.

Ngirumpatse ntiyanyuzwe n’uyu mwanzuro. Yarajuriye, asaba kugirwa umwere ariko tariki ya 29 Nzeri 2014, urugereko rw’ubujurire rwa ICTR rushimangira ibyaha yahamijwe mu rubanza rwa mbere, rugumishaho igifungo cya burundu.

Mu Ukuboza 2017, Ngirumpatse wari ufungiwe i Arusha kuri ICTR yoherejwe muri gereza ya Sébikhotane muri Sénégal kugira ngo ahakomereze igifungo ubuzima bwe bwose.

Kuri uyu wa 23 Nyakanga 2026, umunyamategeko wa Ngirumpatse, Me Frédéric Weyl, yandikiye Perezida wa IRMCT, Graciela Gatti Santana, amusaba gukuriraho umukiliya we igifungo cyangwa se kumufungura mbere y’igihe.

Me Weyl yagaragaje ko kuva mu 1999, umukiliya we wari umaze umwaka atawe muri yombi, yatangiye kugira ibibazo by’ubuzima birimo indwara ya diabete iri kurushaho kumuzonga, Hepatite C, umuduvuko ukabije w’amaraso, stroke n’uburwayi bw’amaso.

Uyu munyamategeko yagaragarije Graciela ko kubera stroke, Ngirumpatse adashobora guhagarara umwanya munini, bityo ko mu rwego rwo kwirinda kwitura hasi nk’uko byagenze inshuro enye ubwo yari mu rwogero, agendera ku nkoni.

Ati “Ntakibasha kwisasira. Kuva yafatwa na stroke, umufungwa mugenzi we amujyanira amazi, agasukura aho afungiwe, agahindura ibisaswa, abasha ibyoroheje birimo kumesa ibyo kwipfunisha. Iki kibazo kimaze igihe kirenga umwaka.”

Ngirumpatse avuga ko kubera ko Sénégal afungiwemo yafashe icyemezo cyo kudafunga abantu barengeje imyaka 70 y’amavuko, kabone n’iyo baba bafite ubuzima buzira umuze, na we abona akwiye gufungurwa kuko afite imyaka 86.

Mu mpamvu IRMCT ishingiraho mu gufungura mbere y’igihe abo ifunze, harimo kuba barangije bibiri bya gatatu by’igifungo bakatiwe. Ku bakatiwe igifungo cya burundu, gihwanishwa n’imyaka 45.

Me Weyl yemera ko hashingiwe kuri iri hame, Ngirumpatse yategereza gusaba gufungurwa tariki ya 4 Kamena 2028 ubwo azaba amaze imyaka 30 afunzwe, afite imyaka 89 y’amavuko. Ngo byazagorana ko yazaba akiriho icyo gihe akomeje kuba mu buzima abayemo.

Ngirumpatse agaragaza ko ihame ryo kurangiza bibiri bya gatatu by’igifungo hatitawe ku myaka rituma igifungo yakatiwe kimera nk’igihano cy’urupfu.

Uyu munyamategeko yasabye ko harebwa ku mategeko yo muri Sénégal, kuko ho iyo umufungwa yitwaye neza muri gereza, imyaka 25 ibarwa nka bibiri bya gatatu by’igifungo cya burundu kuko buri mwaka ugenda ugabanywaho amezi atatu.

Nubwo Ngirumpatse asaba gufungurwa, aracyagaragaza ko ari umwere, ngo nubwo yubaha irangizwa ry’urubanza rwe mu rugereko rw’ubujurire rwa ICTR. Avuga ko yahamijwe ibyaha biturutse ku kuba yarabaye Perezida wa MRND gusa.

Mu 2024, na bwo Ngirumpatse yari yasabye IRMCT kumufungura mbere y’igihe, ariko uru rwego rwabiteye utwatsi kubera ko atari yakamaze imyaka 30 ibarwa nka bibiri bya gatatu by’igifungo cya burundu.

Matayo Ngirumpatse yahamijwe ibyaha bya Jenoside n'ibyibasiye inyokomuntu, akatirwa igifungo cya burundu ariko we aracyavuga ko ari umwere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages