Ubwo yari ageze mu cyumba cy’iburanisha, Me Gatera Gashabana yahise atanga ibaruwa ku nteko iburanisha urubanza ndetse ahita yisohokera atavuganye n’umukiliya we.
Nyuma y’uko inteko y’Abacamanza itangaje ko Me Gatera yikuye mu rubanza, Karasira Aimable yahise avuga ko na we yari afite gahunda yo kumuhagarika nkuko yabikoze kuri Me Kayitana Evode.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko kuba umwunganizi yikuye mu rubanza ari uburenganzira bwe kandi n’umuburanyi kuburana yunganiwe nabyo ari ubwe bityo ko urukiko rwafata icyemezo ku kigomba gukorwa.
Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Me Gatera Gashabana yatangaje ko uwo mwanzuro yawufashe ku mpamvu ze bwite.
Yagize ati “Naruvuyemo kubera impamvu zanjye bwite.”
Me Gatera Gashabana yunganiraga Karasira muri urwo rubanza kuva rwatangira ndetse muri uru rukiko yafatanyaga na Me Kayitana Evode ari na we wabanje kurwikuramo.
Karasira Aimable yaherukaga kubwira urukiko ko umwe muri babiri basanzwe bamwunganira kuva yatangira urubanza rwe yamaze kurwikuramo ariko yemeza ko akeneye undi ukiri muto.
Ati “Ndagira ngo menyeshe urukiko ko Me Evode Kayitana atakinyunganira kandi mbona muri uru rubanza nzakatirwa imyaka magana, bibaye byiza nabona undi mwunganzi muto uzi iby’ikoranubuhanga".
Me Gatera Gashabana icyo gihe yamwijeje ko azashakira umukiliya we undi mwunganizi ukiri muto nk’uko abisaba.
Mu Ugushyingo 2023, Karasira Aimable yasabye Urukiko ko abunganizi be bahembwa kuko imitungo ye yose yakoreye n’iyo yasigiwe n’ababyeyi yafatiriwe bakaba batabasha kwishyurwa.
Icyo gihe Me Kayitana Evode yagaragaje ko ubwa mbere we na mugenzi we Gashabana babifashijwemo n’Ubushinjacyaha ariko nyuma basubiyeyo bubabwira ko bidashoboka kuko amafaranga ya Karasira yafatiriwe.
Karasira Uzaramba aregwa ibyaha bitandukanye birimo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, guha ishingiro Jenoside, gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y’ibihuha, iyezandonke no kudasobanura inkomoko y’umutungo we.
Ni ibyaha byiganjemo ibikekwa ko yakoze yifashishije Umuyoboro wa YouTube mu bihe bitandukanye.
Urubanza rwagombaga kuburanishwa kuri uyu wa 8 Gicurasi 2024 rwahise rusubikwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!