Me Mitali Kalvin yarezwe muri iki kirego gikomoka mu rubanza rwabereye mu Rukiko rw’Ubucuruzi, rwahuje Dusabimana Béatrice n’Ikigo Hima Cement Uganda Ltd gicuruza sima, asanzwe yunganira mu mategeko.
Dusabimana yavuze ko yagiranye amasezerano n’iki kigo, yo guhabwa sima akishyura mu mwaka, mu gihe Hima Cement yavugaga ko impande zombi zemeranyije ko azajya yishyura mu minsi itarenze 15.
Urukiko rwafashe impapuro zombi ruzijyana kuzisuzumisha muri laboratwari ibifitiye ubushobozi, yanzura ko amasezerano yemeza ko ubwishyu buzajya bubaho nyuma y’iminsi 15 atari yo, kuko umukono na kashi bitameze nk’uko ibya Dusabimana bimeze, ndetse ko iyi nyandiko yasinyweho n’uruhande rumwe kandi bigaragara zombi zari buyasinyeho.
Me Mitali witabye urukiko yunganiwe na Me Mutangana Jean Bosco wigeze kuba Umushinjacyaha Mukuru, Me Nkundabarashi Moïse wunganiye Nsabimana Callixte “Sankara” mu rubanza rwa FLN na Me Rutabingwa Athanase wigeze kuba Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, yaburanye ahakana icyaha ashinjwa.
Yavuze ko atari azi ko iyo nyandiko ifite ibibazo kuko ngo yayishyikirijwe n’umukozi wa Hima Cement.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo Me Mitali avuga nta bimenyetso abitangira, bityo bidakwiye gufatwa nk’ukuri. Bwanasobanuye ko uwo mugambi awuzi kuko asanzwe ari mu Nama y’Ubutegetsi ya Hima Cement, akaba ari na we mwunganizi wayo mu mategeko.
Nyuma yo gutanga ibimenyetso bushingiraho bumushinja, Ubushinjacyaha bwasabiye Me Mitali Kalvin gufungwa imyaka irindwi, ndetse no gutanga ihazabu ya miliyoni 3 Frw, mu gihe Hima Cement yasabiwe gutanga ihazabu ya miliyoni 5 Frw.
Ubwo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangazaga umwanzuro ku wa Mbere, tariki ya 4 Ukwakira 2021, umucamanza yavuze ko Me Mitali adahamwa n’icyaha cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano.
Rwahanishije Hima Cement Uganda Ltd gutanga ihazabu ya miliyoni 5 Frw nyuma yo kuyihamya icyaha cyo gukoresha gukoresha inyandiko mpimbano.
Umucamanza yibukije ko uruhande rutanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko afite iminsi 30 yo kujuririra mu Rukiko Rukuru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!