Yabitangaje kuri uyu wa 6 Ukwakira 2021 ubwo yasuraga RFL, muri gahunda yo gusura inzego z’ubutabera, gusobanukirwa imikorere yazo ndetse no kumenya imbogamizi zifite mu mitangire ya serivisi yazo.
Dr. Ugirashebuja yakiriwe na ACP Dr Sinayobye François uyobora RFL, amusobanurira imikorere y’iyi laboratwari amubwira iby’imaze kugeraho birimo ubwiyongere bw’abayigana, ibikoresho bigezweho, kungura ubumenyi abakozi bayo, gushaka ubuziranenge buri ku rwego mpuzamahanga ndetse n’ibindi.
ACP Dr Sinayobye yasobanuye ko kuba serivisi z’ibimenyetso by’ubuhanga byifashishwa mu gutanga ubutabera bisigaye bikorerwa muri RFL byagabanyije ikiguzo cyatangwaga n’umwanya byatwaraga mu kujya kubikoreshereza mu mahanga mu bihugu birimo u Budage n’u Buholandi.
Yagize ati “Kuba dufite iyi laboratwari ni intambwe ikomeye igihugu cyacu cyateye kugira ngo ifashe urwego rw’Ubutabera kubona ibimenyetso byifashishije ubuhanga n’ikoranabuganga, hagamijwe gutanga ubutabera bunoze.”
Yakomeje ati “Kuva iyi RFL yatangira imaze kwakira no gusuzuma amadosiye arenga 21,419 muri serivisi zitandukanye dutanga. Dufite intumbero yo kuba ikigo cy’icyitegererezo mu Karere u Rwanda ruherereyemo ndetse no muri Afurika muri rusange.’’
Nubwo ariko hari byinshi byagezweho, Dr. Sinayobye yagaragaje ko iyi laboratwari igihura n’imbogamizi zirimo umubare muto w’abakozi n’amikoro make, aho yamusabye ubuvugizi kugira ngo ibi bibazo bizakemuke ndetse ifashwe no kumenyekanisha serivisi itanga.
Dr. Ugirashebuja yashimye imikorere ya RFL ashimangira ko ibyagezweho ari ibyo kwishimira ndetse ko ari intambwe n’umusanzu ukomeye ku butabera bw’u Rwanda, avuga ko bishimishije kuba u Rwanda ruri mu bihugu bike bifite ikigo nka RFL gikoresha uburyo bugezweho aho gukoresha ubwa kera bwifashishaga amaso y’abantu mu bucamanza.
Yakomeje agira ati “Dosiye zimaze kwakirwa na RFL zigaragaza neza ko iki kigo n’abagikoramo bitanze bikomeye […] Ibibazo n’imbogamizi byagaragajwe bizashakirwa umuti, ibisaba ubuvugizi buzakorwa, ibisaba amikoro nabyo bizigwaho ndetse biterwe inkunga.”
Minisitiri Dr Ugirashebuja yashimiye abakozi ubwitange bagaragaza mu kazi kabo, abasaba gukomeza gushyiramo imbaraga kugira ngo u Rwanda rukomeze gutanga ubutabera bwuzuye kandi bwizewe.
Dr Ugirashebuja Emmanuel yagizwe Minisitiri w’Ubutabera n’Intumwa Nkuru ya Leta ku wa 17 Nzeri 2021 asimbuye Johnston Busingye wagiye kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza.
Laboratwari y’igihugu yatangiye mu 2005 ariko igakora idafite ibikoresho bihagije, mu 2011 hatangiye gahunda yo kuyongerera ubushobozi no kuyishyira ku rundi rwego, aho Polisi yari iyifite mu nshingano yagiranye amasezerano n’ikigo cy’Abongereza, Key Forensic Services, yo kubaka no gutanga ibikoresho bibereye Laboratwari y’igihugu.
Mu 2018 iyi Laboratwari yakuwe mu nshingano za Polisi ihabwa ubuzima gatozi, yitwa "Rwanda Forensic Laboratory: RFL" ubu ikaba irebererwa na Minisiteri y’Ubutabera, aho ifite ibikoresho bigezweho bifite agaciro k’arenga miliyari n’igice ndetse n’abakozi b’inzobere.
Ifite ubushobozi bwo gusuzuma ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera, ishobora gupima ikintu umuntu yariye cyangwa yanyweye gihumanye kugira ngo ikemure impaka ziri mu bantu, ishobora kumenya neza uwanditse inyandiko mpimbano, yamenya uwakoresheje imbunda, ishobora gupima uturemangingo ndangasano tw’abantu (DNA) n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!