00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Dr Ugirashebuja yeretse abakozi ba RIB ibanga rizatuma bakora neza akazi kabo

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 29 June 2023 saa 10:02
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, yasabye bamwe mu bayobozi b’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda, guharanira kugira ubumenyi bw’ibanze buzabafasha kuzuza inshingano zabo kinyamwuga.

Yabigarutseho mu gusoza umwiherero w’iminsi itatu wahuriranye no gusoza imyaka itanu uru rwego rushinzwe witabiriwe n’abayobozi muri RIB guhera ku rwego rw’Akarere kugera ku rwego rw’Igihugu.

Minisitiri Dr Ugirashebuja yababwiye ko ubumenyi bw’ibanze buri wese akwiye kugira ari uburyo buhambaye bwo gukemura ibibazo bigendanye no kuba ikoranabuhanga riri gutezwa imbere hakenewe imbaraga zidasanzwe zo kubasha gukemura ibibazo bikomeye bashyikirizwa.

Kugira ubushobozi bwo gusesengura no kutemera ibyo ubonye ngo uhite ubufata nk’ukuri cyane ko bimwe mu byaha n’ibimenyetso bisigaye bisaba ubuhanga mu kubigenzura.

Minisitiri Dr Ugirashebuja yabasabye kugira ubuhanga bwo guhanga ibishya no gushaka uko bakoresha ibintu bihari mu kugera ku gisubizo gikenewe ndetse n’ubumenyi bwo kubana n’abantu.

Ati “Mumenye ko muzahura n’abantu batandukanye kandi ni ngombwa kubyiyibutsa ko muhura n’abantu banyuranye no kumenya y’uko iyo habaye ikibazo mugomba gufatiraho icyemezo mufatanyije n’abandi. Bisaba kugisha inama.”

Abakozi ba RIB kandi basabwe kugira ubuhanga buhanitse mu gusesengura no kugenzura amarangamutima y’abakoze ibyaha cyangwa abagikorewe, gufata icyemezo kandi kinyuze mu mucyo no gutanga serivisi inoze.

Yongeyeho ati “Niba nje muri RIB, gutanga ikibazo ariko iminota myinshi uwo ndikuganiriza ari kuri telefoni cyangwa ari kuri whatsapp menya ko wa muntu uri kuganiriza atari ko abibona. Uba ukwiye gufasha ukugana ku buryo niyo utamukemurira ikibazo akwifuzaho ariko umwakire neza.”

Yifashishije Urugero rw’Inkuru igaragara muri Bibiliya aho Esawu n’umuvandimwe we Yakobo bagiranye amasezerano hanyuma Yesawu akamuha umugisha w’umwana w’imfura kubera uko yari ashonje.

Bibiliya igaragaza ko ubwo Yakobo (umwana muto) yari avuye guhiga yatetse ibitukura ariko mukuru we Yesawu yari ashonje aramwinginga ngo amuhe ku byo yatetse undi nawe amusaba kumuha umugisha w’umwana w’imfura.

Minisitiri Ugirashebuja yagaragaje ko ikibabaje ariko yagurishije umugisha w’umwana w’imfura ku isosi y’umunsi umwe asaba abakozi ba RIB kugira ubumenyi mu bijyanye no kuganira bigamije gusesengura icyaha no gushaka amakuru.

Ati “Tuzirinde gutanga ubutware bwacu ku isosi y’umunsi umwe.”

Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col (Rtd) Jeannot Ruhunga, yagaragaje ko muri iki gihe ikoranabuhanga riri gutezwa imbere n’abo bakwiye guhora biteguye gukomeza kuzuza inshingano zabo uko bikwiye.

Yashimangiye ko RIB igiye kubakira ubushobozi abakozi bayo mu bijyanye n’ikoranabuhanga, kugira ibikoresho bihagije n’ibindi bigamije kubafasha kuzuza neza inshingano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages