Col Charles Sumanyi yarahiye kuri uyu wa 19 Gashyantare 2026, ubwo yakiraga indahiro ye.
Col Charles Sumanyi yari asanzwe ari Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare kuva mu 2024. Yakoze kandi indi mirimo irimo no kuba umucamanza mu Rukiko rwa Gisirikare imyaka umunani, anaba umucamanza mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare imyaka irindwi.
Umwanya w’Umushinjacyaha Mukuru yawushyizweho nyuma y’uko Col (Rtd) Pacifique Kayigamba Kabanda agizwe Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.
Nyuma yo kwakira indahiro ye, Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yibukije ko inshingano agiyemo isaba ubushishozi n’ubunyangamugayo.
Ati “Imiterere y’inshingano z’Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare, irimo guhuriza hamwe imirimo y’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare, isaba kuyikorana umurava, ubushishozi n’ubunyangamugayo. Turagusaba guhora uzirikana ko gukora iperereza ku byaha ndetse no kubishinja mu nkiko ari inshingano zisaba kubahiriza amategeko no kubikora kinyamwuga, hubahirizwa itegeko nshinga, itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha n’andi mategeko.”
Yakomeje ati “Turakwibutsa kandi ko gukorana n’izindi nzego zifite aho zihurira n’ubutabera muri rusange ari ingenzi hagamijwe imikoranire myiza no gutanga ubutabera buboneye kuri bose.
Yamusabye kandi kwirinda gukoresha ububasha ahawe mu nyungu ze bwite ahubwo agashyira imbere inyungu z’igihugu no kunoza neza inshingano zawe.
Ati “Uharanire iteka gutanga ubutabera buboneye kuri bose kandi buhesha isura nziza Ingabo z’u Rwanda n’igihugu cy’u Rwanda muri rusange. Twese tuzi neza ko ikinyabupfura ari umusingi ukomeye Ingabo z’u Rwanda zubakiyeho. Bityo, turasaba kandi turizera ko Ubushinjacyaha bwa Gisirikare ugiye gukurira buhora buzirikana ko bufite uruhare rukomeye mu kubungabunga imyitwarire myiza mu Ngabo z’u Rwanda.”
Col Charles Sumanyi yashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 28 Mutarama 2026 yari iyobowe na Perezida Paul Kagame.
Col Charles Sumanyi yashimye icyizere Umukuru w’Igihugu yamugiriye, yemeza ko azakora neza inshingano ashinzwe hagamijwe kwimakaza ikinyabupfura n’imyitwarire myiza mu ngabo z’u Rwanda.
Ati “Iyi mirimo ngiye gutangira gukora, yo kuyobora Ubushinjacyaha bwa Gisirikare, icyo bushinzwe ni ukwimakaza ikinyabupfura n’imyitwarire mu ngabo z’igihugu cyacu. Ejo bundi mu minsi ishize, mwumvise Perezida wa Repubulika avuga ko izi nzego z’umutekano muri rusange ari zo yahoze yifuza kugira…izo nshingano yampaye rero zo gushimangira ikinyabupfura n’imyitwarire myiza, mbere na mbere ni ukubanza kwigisha, kwigisha abasirikare ibyaha n’ingaruka zabyo.”
"Murabizi neza ko ahari abantu hatabura uruntu runtu, aho ibyaha bizagaragara tuzabigenza, tubishinje mu nkiko. Turifuza ko twatanga ubutabera bwiza kandi ubutabera bwihuse.”
Yashingiye ko inshingano agiyemo azazikora n’imbaraga zose mu rwego rwo kuzuzuza uko bikwiye.
Amafoto: Kwizera Herve



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!