Mutabazi yabigarutseho ubwo hasozwaga Inama Mpuzamahanga ya 16 y’Abavoka (Advocates Africa) yabereye i Kigali.
Yagaragaje ko ubuhuza ari bumwe mu buryo bwiza bwo gutanga ubutabera ku bantu bafitanye amakimbirane ndetse no kubana mu mahoro bidasabye ko abantu birukira mu nkiko, bigasiga inzigo.
Ati “Uyu mwaka w’ubucamanza, imanza zigera kuri 3.099 zarangiriye mu buhuza kandi harimo zimwe zifite amafaranga menshi arenga miliyari y’Amafaranga y’u Rwanda.”
Yakomeje avuga ko kuba umubare w’imanza zikemurwa binyuze mu buhuza wiyongera ari ibintu byo kwishimira kubera ko bukomeza gutanga umusaruro cyane cyane mu kubanisha abantu no gutanga ubutabera bwihuse.
Mutabazi yasobanuye ko nubwo hari abashobora kumva uwo mubare bakibwira ko ari muto, ariko atari uko bimeze kubera ko n’intego bihaye bayirengeje.
Ati “Imanza zirenga 3000 ntabwo ari nke kubera ko twari twihaye intego y’uko mu 2024, imanza zizakemurwa binyuze mu buhuza zigomba kuba 2500 ariko uyu muhigo twarawurengeje.”
Uretse kwihutisha ubutabera no kubanisha ababurana mu mahoro, ubuhuza kandi bufasha abafitanye ibibazo bunguka amafaranga bagatakaje mu kuburana cyane cyane ayakagiye ku bavoka, no gukurikirana urubanza mu bujurire.
Ku bacuruzi amafaranga cyangwa imitungo byakabaye bimara imyaka bifungiye mu manza uko zikomeza mu nkiko zitandukanye, bisubira mu bucuruzi bwabo no mu bukungu bw’igihugu.
Mu mwaka w’Ubucamanza wa 2021/2022 wonyine, miliyarı 11 Frw yagaruwe mu bukungu bw’igihugu binyuze mu buhuza mu manza 375 gusa, zingana na 0,45% by’imanza zakiriwe mu nkiko (84,243) muri uwo mwaka.
Mu 2022/2023, amafaranga yagarujwe mu bukungu yarenze miliyari 10,9 Frw n’Amadorali ya Amerika ibihumbi 126 mu manza 360 zarangiriye mu buhuza, 0,4% by’ibirego ibihumbi 91 byakiriwe muri uwo mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!