00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu myaka itatu inkiko zo mu Rwanda zakiriye imanza ibihumbi 40 zirebana n’umuryango

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 21 July 2026 saa 01:19
Yasuwe :

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yatangaje ko mu myaka itatu ishize inkiko zo mu Rwanda zakiriye imanza zirenga ibihumbi 40 zirebana n’umuryango na 4000 zirebana n’ubutaka, asaba abacamanza gushishoza mu gukemura ibyo bibazo.

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Nyakanga 2026, ubwo yatangizaga amahugurwa y’abacamanza, abanditsi b’inkiko n’abashakashatsi, ku micire y’imanza zijyanye n’ubutaka n’umuryango.

Mukantaganzwa yagaragaje ko ibibazo by’imanza zirebana n’umuryango zikomeje kwiyongera mu nkiko, bityo abacamanza bakwiye kugira ubushishozi.

Yagize ati “Mu manza mbonezamubano zaregewe inkiko mu myaka itatu ishize, imanza zifitanye isano n’umuryango n’ubutaka ni zo zari ziganje. Mu buryo bw’imibare imanza 40.272 zari iz’umuryango naho imanza 4.034 zari iz’ubutaka. Mu manza mbonezamubano bigaragara ko izirebana n’umuryango n’ubutaka ari zo nyinshi ziregerwa inkiko.”

Ni yo mpamvu aya mahugurwa yateguwe hagamijwe guhuza imyumvire kuri ayo mategeko yombi kugira ngo ibibazo bisa bijye bikemurwa mu buryo bumwe mu nkiko zose.

Yasobanuye ko hateguwe ayo mahugurwa hagamijwe guhuza imyumvire hagati y’abacamanza ku itegeko rigenga abantu n’umuryango no ku itegeko rigenga ubutaka, asaba abacamanza kungurana ibitekerezo hashingiwe no ku bibazo bahura na byo mu kazi kabo ka buri munsi.

Yasabye kandi abacamanza n’abanditsi kuzabyaza umusaruro amahugurwa y’iminsi itanu bagiye guhabwa kugira ngo azabafashe kunoza imikorere.

Umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire, Kaliwabo Charles, yagaragaje ko impamvu usanga imanza z’umuryango n’izirebana n’ubutaka ziba nyinshi kandi zikwiye kwitonderwa mu kuzifataho icyemezo, zirebana cyane n’ubuzima bw’abaturage umunsi ku wundi.

Ati “Ibi byose birebana n’ubuzima bw’umuntu. Umuntu rero ari ku butaka, atuye ku butaka, arya ibibuvuyeho, icyo gihe rero iyo impaka zidakemuriwe aho ngaho n’ibindi ntabwo bigenda neza. Twiteze ko imanza zizacibwa nyuma y’aya mahugurwa zizaba zitanga ubutabera bukwiye.”

Yanasobanuye ko nubwo hari gushyirwa imbaraga mu gukemura ibibazo hisunzwe ubuhuza, abacamanza n’abanditsi bahugurwa kugira ngo imanza bakiriye na zo bazazice uko bikwiriye.

Umucamanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, Nyiramurava Geneviève, yashimangiye ko ubumenyi bazakora muri ayo mahugurwa bagiye kumaramo iminsi itanu, buzabafasha kunoza neza ibyo bakoraga mu guca imanza zirebana n’umuryango ndetse n’izirebana n’ubutaka.“

Umucamanza mu Rukiko rw'Ikirenga, Marie Thérèse Mukamulisa, mu bitabiriye itangizwa ry'amahugurwa y'abacamanza n'abanditsi
Perezida w'Urukiko rw'Ubujurire, François Regis Rukundakuvuga, yitabiriye itangizwa ry'amahugurwa y'abacamanza n'abanditsi
Umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire, Kaliwabo Charles, yagaragaje ko impamvu usanga imanza z’umuryango n’izirebana n’ubutaka ziba nyinshi kubera zirebana n'ubuzima bw'abantu
Abacamanza n'abanditsi basabwe kubyaza umusaruro amahugurwa bagiye guhabwa
Abacamanza basabwe kungurana ibitekerezo bashingiye no ku ngero z'ibyo bahura nabyo umunsi ku wundi
Hagaragajwe ko imanza zirebana n'umuryango ndetse n'izirebana n'ubutaka zikomeje kwiyongera
Abacamanza basabwe ko bagomba guharanira ko ibibazo bisa bikemurwa mu buryo bumwe mu nkiko zose
Umuvugizi w'Inkiko, Mutabazi Harrison, yayoboye igikorwa cyo gutangiza amahugurwa y'abacamanza
Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, yasabye abacamanza gutanga ubutabera buboneye mu manza zirebana n'umuryango n'ubutaka kandi ibibazo bisa bigakemurwa kimwe
Abacamanza bagiye guhugurwa mu gihe cy'iminsi itanu ku birebana n'imicire y'imanza z'umuryango n'ubutaka
Abacamanza beretswe ko ari ingenzi cyane gukemura neza ibibazo birebana n'imanza z'umuryango n'ubutaka kuko bihura cyane n'ubuzima bw'abaturage

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages