U Rwanda rwatangije gahunda yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko no gukoresha ubuhuza mu gukemura ibibazo kandi biri kugenda bitanga umusaruro.
Umukozi Ushinzwe Imishinga muri UNDP Rwanda, Kayiranga Jean de Dieu, yagaragaje ko uyu muryango wagiye ugira uruhare runini mu ishyirwa mu bikorwa rya politiki yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko.
Ati “Nk’uko mubizi, ubutabera butinze ntibuba bwatanzwe, ibirego mu nkiko nabyo bigenda byiyongera bituma bifata igihe mu nkiko ariho habamo imanza z’ibirarane kandi icyo gihe ntabwo ubutabera bwuzuye buba bwatanzwe.”
Yongeyeho ati “Ni ingenzi ku baturage kubona ubutabera binyuze mu buhuza kandi ni bwo buryo bwonyine bwo kugabanya ibirarane mu nkiko. Nka UNDP twagerageje kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya byo nko mu gutuma ubuhuza bubaho no gushyira mu bikorwa iyi politiki.”
Yagaragaje ko nyuma yo kwemeza politiki nshya UNDP yahise itangira gukora ubugenzuzi bugamije kureba igipimo cy’ubushobozi buhari n’ubukenewe kugira ngo zishyirwe mu bikorwa mu buryo bunoze kandi bizatanga umusaruro.
Yavuze ko UNDP igiye gufasha mu gushyiraho ikigo kizatangirwamo serivisi zitandukanye zerekeye ubuhuza kizubakwa mu Karere ka Nyarugenge.
Ati “Turi gushaka gushyiraho ikigo cy’ubuhuza i Nyamirambo nubwo ikigo kimwe kidahagije mu gihugu cyose nk’u Rwanda. Byari kuba byiza iyo tubona ibigo nk’ibyo muri buri Karere ariko tuzakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye turebe ko byakiyongera.”
Yagaragaje ko ubuhuza no gukemura ibibazo hatisunzwe inkiko ari inzira nziza kuko byihutisha imanza kandi bikaba bihendukiye buri wese, bikagabanya bantu gusiragira mu nkiko.
Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutabera muri Minisiteri y’Ubutabera, Nabahire Anastase, yagaragaje ko habanje gahunda yo kumenyekanisha iyo politiki mu nzego zitandukanye haba mu bafata ibyemezo, abarimu muri za Kaminuza, ibigo bya Leta n’iby’abikorera.
Yavuze ko uyu munsi hamaze guhugurwa abagera kuri 900 b’urubyiruko rw’abakoranabushake kuba bakifashishwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’iyi politiki no kuzumvisha abaturage binyuze mu nteko zitandukanye.
Yagaragaje ko ikigo kigiye gushyirwaho kizafasha mu mitangire y’ubuhuza, kizifashishwa kandi nk’ahashobora gukusanyirizwa amakuru arebana n’imanza zaciwe hifashishijwe ubuhuza ndetse n’ahakorohereza abashakashatsi mu bijyanye no gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko.
Kuri ubu u Rwanda rufite abantu 400 bamaze guhabwa amahugurwa mu buhuza mu nzego zitandukanye ndetse kuri ubu buri rwego rugize urunana rw’ubutabera rushobora kunga abantu bafitanye amakimbirane.
Yagaragaje ko ubuhuza buzaba igisubizo ku bibazo by’ibirarane by’imanza mu nkiko zo mu Rwanda. Yavuze ko ibirarane biterwa n’uko abantu bagenda bagirira icyizere urwego rw’ubutabera bigatuma imanza zinjira ziyongera.
Umuhuza akaba na nyiri kigo gitanga serivisi z’ubuhuza, Mediation Home Rwanda Organization, Uwicyeza Bernadette, yagaragaje ko abantu batarumva neza akamaro k’ubuhuza.
Ati “Ntekereza ko ari uburyo bushya budasanzwe no muri Afurika ariko nibwira ko u Rwanda rwashakaga ko Abanyarwanda bigishwa ko hari indi nzira nziza yo gushaka igisubizo hatisunzwe inkiko. Uko bazagenda bamenya ubu buryo bazarushaho kubwemera. Ni yo mpamvu dukeneye guhugura abahuza kugira ngo bubake icyizere mu babagana.”
Iyi mibare igaragaza umusaruro w’ubuhuza mu nkiko yerekana ko kuva muri Mutarama 2019 kugera mu Ukwakira 2023, hari hamaze gukemurwa imanza 4573.
Raporo yerekana ko mu 2019 harangijwe imanza hisunzwe ubutabera zingana na 959, mu 2020 ziba 1000, mu 2021 zigera kuri 821, mu 2022 hakemurwa imanza 743 mu gihe kuva muri Mutarama kugera mu Ukwakira uyu mwaka hari hamaze kurangizwa imanza 1050.




Amafoto: Uwase Constantin


Ibitekerezo 0