00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mugimba yahamijwe uruhare muri Jenoside ahanishwa gufungwa imyaka 25

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 17 March 2022 saa 05:45
Yasuwe :

Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru mu Rwanda ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’iby’ibyambukiranya Imipaka rwahanishije Mugimba Jean Baptiste igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo kumuhamya uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni icyemezo urwo rukiko ruri i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo rwafashe kuri uyu wa Kane, tariki ya 17 Werurwe 2022, Mugimba ahita akijuririra.

Urukiko rwamuhamije ibyaha bibiri aregwa ari byo gucura umugambi wo gukora Jenoside no kuba icyitso mu gukora Jenoside.

Urukiko rwahamije Mugimba no kuba yaritabiriye inama yo ku itariki ya 8 Mata 1994 yiswe “Committee de Crise” yabereye iwe inacurirwamo umugambi wo kwica Abatutsi.

Abatangabuhamya bemeje ko iyo nama yakorewemo intonde z’Abatutsi bo muri Nyakabanda no mu nkengero zayo bagombaga kwicwa.

Urukiko rwavuze ko rushingiye ku ngingo z’amategeko ntaho rwahera rwemeza ko atakoresheje iyo nama kuko hari abatangabuhamya bayimushinja bakemeza n’ibyakorewemo.

Ni mu gihe Mugimba we avuga ko ku matariki Ubushinjacyaha bumuregaho kwitabira iyo nama yari yarimukiye mu Kiyovu.

Hari bimwe mu bikorwa abatangabuhamya bashinja Mugimba urukiko rwatesheje agaciro ruvuga ko nta ruhare rwe rugaragara birimo kuba yaratanze imigabane muri Radiyo RTLM yabibaga urwango, Ubushinjacyaha bumurega ko bimugira icyitso cy’abakoze jenoside, we akisobanura avuga ko yabikoze agamije ubucuruzi.

Urukiko rwavuze ko Mugimba ashoramo iyo migabane atari azi ko RTLM izabiba urwango mu biganiro byayo kandi atigeze agira uruhare mu kugena imikorere yayo.

Ku cyaha aregwa cyo gushyiraho bariyeri no kuziyobora na cyo urukiko rwavuze ko abatangabuhamya bakimushinja batagaragaza neza uruhare rwe.

Nyuma y’isesengura ry’urukiko rushingiye ku bimenyetso rufite, rwahamije Mugimba icyaha cyo gucura umugambi wo gukora Jenoside n’icyaha cyo kuba icyitso cy’abakoze Jenoside, ruvuga ko bigize impurirane mbonezamugambi bityo yakagombye guhanishwa igifungo cya burundu ariko yagabanyirijwe ibihano ahabwa gufungwa imyaka 25 kuko yaburanye atagora ubutabera.

Urukiko rwamusoneye amagarama y’urubanza kuko yaburanye afunzwe.

Mugimba Jean Baptiste w’imyaka 63 y’amavuko yabaye umukozi wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) mu gihe cy’imyaka 12.

Yanabayeho Umunyamabanga Mukuru w’agateganyo w’Ishyaka rya CDR. Mu mwaka wa 2016 ni bwo u Buholandi bwamwohereje kuburanira mu Rwanda.

Mugimba yari afungiye i Mpanga muri Gereza ya Nyanza.

Uretse Mugimba u Buholandi bumaze kohereza mu Rwanda abandi batatu bari bihishe muri iki gihugu barimo Munyaneza Jean de Dieu alias Mutzig woherejwe mu Werurwe 2015, Iyamuremye Jean Claude alias Nzinga woherejwe mu Ugushyingo 2016 na Rutunga Vénant woherejwe muri Nyakanga 2021.

Kugeza ubu urutonde rw’abantu bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside bari mu Buholandi ruriho abagera kuri 14, u Rwanda rukaba rwarasabye ko boherezwa bagakurikiranwa n’ubutabera bw’igihugu bashinjwa gukoreramo ibyaha.

Mugimba yajuririye igifungo cy'imyaka 24 yakatiwe
Mu 2016 nibwo Mugimba Jean Baptiste yoherejwe mu Rwanda avuye mu Buholandi
Mugimba Jean Baptiste yahamijwe kugira uruhare muri Jenoside ahanishwa gufungwa imyaka 25

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages