Nyabyenda afungiwe kuri sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Nyamabuye. Ubushinjacyaha buvuga ko bwari bwaramushatse bukamubura bunashyiraho urwandiko rwo kumufata by’agahato.
Uyu mushoramari we avuga ko atari yarabuze, ahubwo ko atuye i Kigali, kandi ko atari yaranze kwitaba kuko yari arwaye.
Mu rubanza rwabaye ku wa 29 Nzeri 2026, Nyabyenda yashinjwe gukora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta ruhushya, kunyereza umusoro n’icyaha cyo kwiba.
Nyabyenda ni umuyobozi wo sosiyete yitwa Rugendabari Mining Ltd ikorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu murenge wa Rugendabari mu karere ka Muhanga.
Ubushinjacyaha buvuga ko ikigo gishinzwe Mine Peteroli na Gazi (RMB) cyahaye iyi sosiyete icyangombwa kiyemerera gucukura amabuye y’agaciro.
Buti "Bahawe icyangombwa na RMB aho kompanyi ya CEAVMC ya Nyabyenda yari afatanyije na DABA Supply ya Habanabakize Jean Damascene maze bagira kompanyi yitwa Rugendabari Mining Ltd iyoborwa na Nyabyenda Emmanuel.”
Ubushinjacyaha buvuga ko Habanabakize atumvikanye na Nyabyenda maze asaba ko DABA Supply yavanwa muri Rugendabari Mining Ltd, mu 2024 RMB ihagarika Rugendabari Mining Company imyaka ibiri.
Bwasobanuye ko nubwo Rugendabari Mining Ltd yahagaritswe, yakomeje gucukura amabuye y’agaciro ya Wolfram, icukura toni zirenga 26 mu gihe cy’imyaka ibiri, zifite agaciro ka miliyari 5 Frw.
Uhagarariye ubushinjacyaha ati "Ayo mabuye y’agaciro Nyabyenda yayibye ayakuye mu butaka bwa leta yashoboraga kubaka amashuri, ibigo nderabuzima, imihanda n’ibindi bifitiye rubanda akamaro.”
Ubushinjacyaha bwasabye ko Nyabyenda Emmanuel akurikikiranwa afunzwe by’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje.
Nyabyenda yaburanye ahakana ibyaha byose aregwa, abwira urukiko ko yacukuraga amabuye y’agaciro abifitiye ibyangombwa kuko DABA Supply yagiye, isimburwa n’indi sosiyete yitwa Evergreen ifite uruhushya.
Nyabyenda ati "Abakozi ba RMB baradusuye banatugira inama uko twakomeza gukora. Ni gute twari kuba tutemerewe gukora izo nzego zikadusura ntiziduhagarike?"
Yasabye urukiko ko yafungurwa by’agateganyo kuko atatoroka inzego z’ubutabera.
Umushinjacyaha yongeye guhabwa umwanya, avuga ko bari gukora iperereza ku bakozi ba RMB basuye Rugendabari Mining Ltd kuko bashobora kuba barakoze ibinyuranyije n’amategeko.
Yagize ati "Sinavuga aho iperereza rigeze ariko turirimo."
Umushinjacyaha yasabye Nyabyenda niba yarakoraga ibyemewe kuba yagaragaza ibirango bishyirwa ku mabuye y’agaciro mbere y’uko ajya kugurishwa (tags).
Umushinjacyaha ati "Nagaragaze tags yakoresheje muri kompanyi ya Rugendabari Mining Ltd kuva RMB yayihagarika taliki ya 1 Kanama 2024, murekure none aha.”
Abunganizi ba Nyabyenda Emmanuel bambwiye urukiko ko nta tegeko, nta bwiriza rijyanye na ‘tags’ rigenga amabuye amabuye y’agaciro atoherezwa hanze y’igihugum bityo ko ibyo bitaba impamvu ikomeye yatuma umukiliya wabo afungwa by’agateganyo.
Umucamanza yatangaje ko azatangaza icyemezo taliki ya 6 Ukwakira 2026.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!