Ubwo yaburanishwaga n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gacurabwenge mu Ntara y’Amajyepfo byagaragajwe ko akurikiranweho ibyaha bibiri byanatumye rutegeka ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo muri Gereza ya Muhanga.
Uyu mugabo yamenyekanye ubwo yagezaga kuri Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ikibazo kijyanye n’umutungo we ugizwe n’inzu Banki Nkuru y’u Rwanda yafatiriye ariko bikaza kugaragara ko yabeshye Umukuru w’igihugu.
Muhizi yari yaregeye Perezida wa Repubulika Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) igihe yari mu gikorwa cyo gusura abaturage mu Karere ka Nyamasheke ku itariki ya 7 Kanama 2022, avuga ko yamwambuye umutungo we ugizwe n’inzu yari yaraguze n’uwahoze ari umukozi wa BNR witwa Rutagengwa Jean Léon mu 2015, nyuma ngo yo kubaza muri RDB bakamubwira ko iyo nzu itari ingwate ya banki.
Nyuma y’iperereza ryakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, byagaragajwe ko Muhizi yabeshye Umukuru w’Igihugu ndetse arafatwa atabwa muri yombi.
Yagejejwe imbere y’Urukiko ndetse ku wa 11 Ugushyingo 2022 urukiko rutegeka ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.
Icyo gihe Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibyaha akurikiranweho ari ugutesha agaciro icyemezo cy’inzego z’ubutabera no gukoresha inyandiko mpimbano biteganywa kandi bigahanwa n’ingingo ya 262 na 276 z’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Ku cyaha cyo gutesha agaciro icyemezo cy’inzego z’ubutabera, kimuhamye yahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 500 000Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ku cyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano kimuhamye yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenga miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Nubwo bimeze bityo ariko Muhizi icyangombwa bivugwa ko ari igihimbano ngo cyanditse ku mazina ya Niyibigira Alphonsine akaba umugore w’umugabo baguze iyo nzu.
Ubwo yagezwaga imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, Muhizi Anatole yatunguwe no gusanga ibyaha byahinduriwe inyito aho urukiko rwamusobanuriye ko akurikiranweho icyaha cyo gukoresha inyandiko ahadakwiye.
Nubwo urubanza rwahise rusubikwa kubera ko mugenzi we bareganwa muri uru rubanza Me Katisiga yagaragaje ko arwaye ariko byabaye nk’ibikurura impaka ku kuba ibyaha byahinduriwe inyito bigeze mu rukiko rukuru.
Muhizi Anatole yabajije umucamanza impamvu yahinduriwe icyaha akurikiranweho maze umucamanza amumenyesha ko ibyo aregwa ari byo yasobanuriwe mu rukiko, ko ibindi we atabizi.
Ubusanzwe itegeko risobanura ko umushinjacyaha iyo agejejweho dosiye, ashobora guhita aregera urukiko rubifitiye ububasha ukurikiranweho icyaha iyo abona ko dosiye yuzuye, gufata icyemezo cyo gukora iperereza ry’inyongera iyo asanze ibimenyetso biri muri dosiye bituzuye n’ibindi.
Umucamanza ashobora guhindura inyito y’icyaha agafunga ukekwa, iyo abona ibikorwa bikigize bishobora gutuma habaho kwibeshya ku nyito yacyo. Icyakora ntashobora guhindura inyito y’icyaha iyo ibikorwa bikigize bihabanye n’inyito cyahawe.
Amategeko yemeza ko Inyito y’icyaha, ishobora guhinduka igihe icyo ari cyo cyose kugeza urubanza rubaye ndakuka ariko bisaba ko ibimenyetso bigize icyaha umuntu aregwa bitaba byahindutse.
Inyito y’icyaha ishobora guhinduka ku mpamvu ababuranyi bombi bumvikanyeho, urukiko ubwarwo rubyibwirije cyangwa se Ubushinjacyaha.
Icyaha akurikiranweho kuri iyi nshuro giteganywa n’ingingo ya 612 y’igitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange aho igaragaza ko uwagihamijwe ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu kugeza kuri irindwi n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 300 Frw na miliyoni 5 Frw.
Urubanza rwimuriwe ku wa 10 Gicurasi 2023.






Ibitekerezo 0