Yabigarutseho kuri uyu wa 16 Mutarama 2026, ubwo yakiraga indahiro z’abacamanza bashya n’abanditsi guhera mu nkiko z’ibanze kugera mu Rukiko Rukuru.
Indahiro zakiriwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ni iz’abacamanza 25 n’abanditsi b’inkiko 37.
Abo barimo Perezida w’Urugereko rw’Urukiko Rukuru umwe, abacamanza 20, Perezida w’Urukiko Rwisumbuye umwe, Visi Perezida w’Urukiko Rwisumbuye umwe, ba Perezida b’inkiko z’ibanze babiri, abanditsi 32 n’abanditsi bakuru b’inkiko z’ibanze batanu.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Mukantaganzwa Domitilla, yasabye abacamanza bashya kwirinda ruswa no kubogama.
Ati “Ikibazo kinini dufite ni imikorere iganisha kuri ruswa, abarahiye uyu munsi ndagira ngo mbasabe muzirinde ruswa. Ubucamanza bugakorwa mu mucyo, bugomba gukorwa nta kubogama. Aho tubogamira ni hamwe gusa, ni ku mategeko. Ntawe dutumye kwigunga, cyangwa gufata inshingano kugira ngo ayikore wenyine, tugomba gufatanya.”
Yakomeje ati “Ruswa rero ndagira ngo muzayirinde, murabizi ko mu gihugu cyacu itihanganirwa, ni na yo mpamvu muzasanga uwo igaragayeho nta kindi dutekereza uretse kumukura mu bandi tukamusezerera.”
Yakomeje kandi asaba abacamanza kugisha inama aho biri ngombwa kandi barakarangwa n’imyitwarire myiza, ibahesha agaciro n’icyizere muri sosiyete.
Ati “Ikindi mbasaba ni ukugira imyitwarire myiza. Muje muri bato, ariko muri bato beza, abandi musanzwe mu rwego rw’ubucamanza. Ntabwo waca urubanza nawe ubwawe witwara nabi, abacamanza basabwa kwitwara neza, dufite itegeko ritugenga, sitati itugenga navuga ko ari yo bibiliya yacu mu mwuga. Ni byiza ko muzajya muyisoma mukayimenya kuko uyiteshutseho, ingaruka zimugeraho.”
Yasobanuye ko umucamanza agomba kwitwara neza, kugira imyitwarire myiza ituma abaturage bamugirira icyizere no kumva ko ahagarariye urwego rw’ubucamanza kugira ngo abaturage barusheho kurugirira icyizere no kwizera ibyemezo bifatwa.
Yerekanye ko guca imanza ari umurimo ukomeye kandi w’ingenzi usaba kwitwararika kugira ngo Abanyarwanda babone ubutabera bafitiye icyizere kandi bakwiye.
Ati “Abacamanza mwumve ko mufite inshingano nziza kandi ikomeye kuko iyo abantu baburana ari babiri haba harimo uri butsinde n’utsindwa ni ko bigenda ni yo nshingano yacu. Icy’ingenzi ni uko dukurikiza amategeko, dukuriza imirongo tugenderaho, tukanakurikiza umuco w’igihugu cyacu aho bikenewe.”
Yavuze ko n’abanditsi ari nk’umutima w’urukiko, kuko batuma urukiko rukora neza kandi bagahuza abaturage n’abacamanza, abasaba gukomeza gusigasira iyo nshingano.
Ati “Amaraso mashya turayakeneye kugira ngo uru rwego rw’ubucamanza rugire urufatiro rukomeye, twizera ko inyungu mwagize yo kuza gukora mu rwego rw’ubucamanza, muzakomeza mukaboneraho kugenda muzamuka mu bumenyi n’ubushobozi bizabaha n’amahirwe yo kugenda muzamuka mu zindi ntera z’urwego rw’ubucamanza.”
Yagaragaje ko kuri ubu hashyizwe imbaraga mu gutanga ubutabera bufitiwe icyizere n’Abanyarwanda kandi urwego rw’ubucamanza bukagira isura nziza.
Yasabye imiryango y’abarahiye kuzakomeza kubashyigikira mu mirimo yabo, yibutsa ko hari abashobora koherezwa kure y’imiryango yabo bityo ko ikwiye kubyihanganira no gukomeza kubaba hafi.
Amafoto: Habyarimana Raoul



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!