00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umukoro wa Mukantaganzwa ku bacamanza

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 2 November 2025 saa 08:53
Yasuwe :

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa, yibukije abacamanza ko bakwiye kwihutisha itangwa ry’ubutabera ku babagana mu kwirinda ko imanza nyinshi ziba ibirarane.

Yabigarutseho ku wa 31 Ukwakira, mu biganiro yagiranye n’abacamanza n’abandi bakozi b’inkiko ziri mu ifasi y’Urukiko Rukuru urugereko rwa Musanze.

Muri ibyo biganiro yagaragaje ko gahunda mu iburanisha, ari uko urubanza rwinjiye mbere ari rwo ruba rugomba kuburanishwa mbere.

Yavuze ko ariko rushobora kutaburanishwa mbere bitewe n’izindi mpamvu zirimo nk’isubikwa ry’imanza n’izindi zidaturutse ku rukiko.

Hagaragajwe ko mu Rukiko Rwisumbuye rwa Musanze, hari imanza 1.499, aho imanza z’ibirarane zigera kuri 1.096.

Mukantaganzwa, yavuze ko ingamba zafashwe zo kugabanya ibirarane mu nkiko, bazitezeho gutanga umusaruro ku bwinshi bw’imanza zikigaragara.

Ati “Hafashwe ingamba kuva kera ko nta manza z’ibirarane zigomba gutinda mu nkiko, ni yo mpamvu mwabonye muri raporo batanga, bagenda batanga ibirarane bafite umwaka ku mwaka.”

Yakomeje ati “Ziriya manza za kera mwabonye ko ari nke cyane zo mu 2022. Ziriya manza, ni zo baheraho bakazirangiza kuko n’ubundi gahunda mu iburanisha ni uko urubanza rwinjiye mbere ruba rugomba kuburanishwa mbere. Hari igihe bidaturuka ku mpamvu z’urukiko, bigaturuka ku mpamvu z’ababuranyi hakagenda habaho isubikwa, ibyo rero bigatera gutuma imanza zisigara inyuma, hakaburanishwa izindi.”

Yongeye kwibutsa ko urubanza rwose rumaze amezi atandatu rutaraburanishwa rufatwa nk’ikirarane, kandi ko ibyo byashyizweho mu rwego rwo kugira ngo abacamanza bajye bacira abaturage imanza mu buryo bwihuse.

Ati “Ubundi amezi atandatu si igihe kirekire ariko hagamijwe gutanga serivisi yihuse mu bucamanza, twihaye iyo ntego tubigendereye kugira ngo abacamanza bacu bajye bacira abaturage imanza ku buryo bwihuse aho kugira ngo turindire ayo mezi 6.”

Bimwe mu bibazo byagaragajwe mu biganiro yagiranye n’abacamanza n’abandi bakozi b’inkiko ziri mu ifasi y’Urukiko Rukuru urugereko rwa Musanze, birimo ko uru Rukiko rufite imanza 1.214, aho 95% ari nshinjabyaha, mu gihe 5% ari mbonezamubano.

Uru rukiko kandi muri izo manza z’ibirarane rufite, izigera kuri 585 zibarwa kuva mu 2022. Imanza 97% muri izo, ni iz’inshinjabyaha naho 3% zisigaye zikaba imbonezamubano.

Ibyaha byiganje muri izi manza zabaye ibirarane, ni izijyanye n’ibiyobyabwenge, gusambanya abana, ubujura, ubwicanyi no gukubita no gukomeretsa.

Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga yibukije abacamanza kwihutisha itangwa ry'ubutabera hirindwa ibirarane mu nkiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages