Uyu mwana wari ufite imyaka itanu, yitabye Imana ku wa 14 Mutarama 2022 aho yasanzwe mu kidomoro cy’amazi yapfuye bigakekwa ko urupfu rwe rwagizwemo uruhare n’abo babanaga.

Ku ikubitiro hatawe muri yombi Mukanzabarushimana Marie Chantal wari umubereye mukase na Nirere wari umukozi wo mu rugo gusa we yaje kurekurwa.

Mukanzabarushimana Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwaje gutegeka ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha.

Iburanisha ryo kuri uyu wa 7 Nyakanga 2023 Ubushinjacyaha bwagaragaje ishingiro n’ibimenyetso bigaragaza ko Mukanzabarushimana ari we wagize uruhare mu rupfu rw’uyu mwana.

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko rwaha ishingiro ikirego cyabwo ndetse rukamuhamya icyaha cyo kwica Akeza.

Bwagaragaje ko nyuma yo kumuhamya icyaha yahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu kubera icyaha cy’ubugome yakoze cyo kwica umwana yari abereye mukase.

Mukanzabarushimana yavuze ko kuba nta bimenyetso bifatika byerekana ko iki cyaha yagikoze kandi akaba atabyemera ahubwo akwiye kugirwa umwere akarekurwa ngo kuko afite n’abana bato akwiye kwitaho.

Ku bijyanye n’abaregera indishyi, Me Karuranga uhagarariye ababyeyi ba Akeza Rutiyomba Elsie yavuze nubwo bagiye kuregera indishyi nta kintu cyasimbura umwana.

Uyu munyamategeko yifashishije isesengura ryakozwe mu kureba uwaba yarishe umwana wa Rutiyomba Florien ngo abihanirwe.

Mu byavuye muri iryo sesengura harimo kuba imyitwarire ya Mukanzabarushimana na mbere yo kubana n’uwo mugabo, ishobora gukemangwa ngo kuko uyu mugore yagiye kubana n’umugabo we yaramubeshye ko ari impfubyi nyamara afite se umubyara.

Me Karuranga yagaragaje ko Mukanzabarushimana yagiye kubana na Rutiyomba afite umugambi wo kuzamwica ngo asigarane imitungo ye cyane ko abo bambi bari barasezeranye ivangamutungo muhahano.

Muri iryo sesengura uru ruhande rwakoze ryagaragaje ko Akeza atari kwijyana muri cya kidomoro cy’amazi bitewe n’uko yari afite santimetero 115 z’uburebure, ikidomoro kikagira santimetero 90 kandi umuzenguruko wacyo wari ufite santimetero 29 mu gihe uwo mwana ibitugu bye byanganaga na santimetero 31.

Ibyo bigaragaza ko Akeza atari kwijyana muri icyo kidomoro nta muntu umusunikiyemo bitewe n’ibigaragazwa n’ibipimo.

Yashimangiye ko uwabigizemo uruhare ari Mukanzabarushimana kuko uwo munsi umwana apfa ari we bari kumwe mu rugo.

Uyu munyamategeko yagaragaje ko mu gihe azaba ahamijwe icyaha, umuryango wasabye ko yazacibwa indishyi z’akababaro batewe no kwicirwa umwana zingana na miliyoni 70 Frw.

Umwunganira mu mategeko yabwiye urukiko ko isesengura ryakozwe n’uruhande ruregera indishyi ridakwiye guhabwa ishingiro kuko byakozwe hashingiwe ku marangamutima.

Yavuze ko indishyi zitangwa ari ingaruka z’icyaha bityo ko nta ndishyi umukiliya we agomba gutanga mu gihe akiri umwere. Yagaragaje ko ikindi cyazarebwaho ari uburyo izo ndishyi zasabwe ngo kuko zitatangiwe ibimenyetso n’uko zizatangwa n’impamvu ifatika yo kuzitanga.

Icyemezo cy’urukiko kizasomwa ku wa 28 Nyakanga 2023 saa Saba z’amanywa.

Mukanzabarushimana Marie Chantal ukekwaho kwica Akeza Elsie yasabiwe gufungwa burundu
Mukanzabarushimana Marie Chantal ukekwaho kwica Akeza Elsie yasabiwe gufungwa burundu
Mukanzabarushimana asohoka mu modoka ya RCS itwarwamo abantu bafunze
Mukanzabarushimana asohoka mu modoka ya RCS itwarwamo abantu bafunze
Mukanzabarushimana yagerageza kwikinga inyandiko yari yitwaje mu maso kugira ngo adafotorwa
Mukanzabarushimana yagerageza kwikinga inyandiko yari yitwaje mu maso kugira ngo adafotorwa