Yabigarutseho ubwo urukiko rwatangiraga kuburanisha mu mizi urubanza rwe kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2023.
Karasira yahise agaragaza imbogamizi afite ku nyandiko mvugo y’urukiko yo kuwa 26 Nyakanga 2023 kuko irimo amakosa menshi cyane ndetse anavuga ko bandika bike cyane mu byo aba yavuze, asaba ko yajya yandikirwa neza kuko ngo ibyo avuga bizajya mu mateka cyane ko ngo urubanza rwe arufata nk’urwo Pilato yaciriye Yezu.
Karasira kandi yahise asaba ko yakorerwa ubuvugizi ku Rwgo Rushinzwe Amagororero (RCS) akajya ajyanwa mu rukiko ari mu modoka itamutera imbeho kuko asigaye agera ku rukiko atitira agatakaza imbaraga zo kuburana.
Karasira n’umwunganizi we Me Evode Kayitana bavuze ko bitagakwiye ko batangiye kuburana mu mizi kandi afite indwara ikomeye nk’uko raporo ya muganga yabigaragaje, basaba ko yasubizwa i Ndera akabanza agakira neza akazabasha kuburana.
Urukiko rwavuze ko ibyo bitakabaye impamvu ibuza urubanza gukomeza kuko inyandiko y’ihamagazwa mu rubanza bahawe yagaragazaga ko bazaba bagiye kuburana kandi ngo nta kintu bigeze bayivugaho mbere y’uko itariki igera.
Umucamanza kandi yanavuze ko iyo raporo ya muganga itigeze ivuga ko Karasira atabasha kuburana bityo ko nta mpamvu ihari yasubika urubanza.
Karasira yahise avuga ko ibintu ari kuburanaho mu rukiko ari na byo byamuteye uburwayi afite.
Yagize ati “Ndi kuburana ibijyanye na Jenoside kandi ni yo yanteye ihungabana mfite kuko yanyiciye umuryango wanjye wose nsigarana na murumuna wanjye gusa. Nimutampa umwanya ngo mbanze nkire muzaba mundenganyije. Murashaka gukoresha ‘marathon’ umuntu wavunitse. Kumburanya ndwaye ni uguhengera intege nke zanjye ngo muntsinde’’.
Umucamanza yamusubije ko ibyo byamaze gufatwaho umwazuro ko agomba gukomeza kuburana maze Karasira ahita yiyamira mu Rukiko ati “Ubwo ni aka wa mugani ngo nta wuburana n’umuhamba?’’
“Ni byo koko ndabyemera kuburana kandi nta n’impungenge binteye, iyaba mwari muretse nkakira gusa. Jye nzi ko nzanahabwa igikombe cy’amahoro ‘Prix Nobel’ kuko ibyo navuze byose ni ukuri kandi bivugwa na bake, abandi barabitinya’’.
Uko ibyaha akurikiranyweho byakozwe
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bumukurikiranyeho ibyaha bitandatu birimo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, guha ishingiro Jenoside, gukurura amacakubiri, guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda, kudasobanura inkomoko y’umutungo, icyaha cy’iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba ndetse no gutera inkunga ikwirakwirakwira ry’intwaro kirimbuzi.
Umushinjacyaha yavuze ko ibyaha bine muri bitandatu Karasira aregwa yabikoreye ku miyoboro ya YouTube ari yo Umurabyo TV, Ukurimbona TV, ndetse na Pax TV.
Bimwe mu bimenyetso Ubushinjacyaha bwatanze harimo ikiganiro cyatambutse ku wa 26 Gicurasi 2021 ku Umurabyo TV cyavugaga ko Karasira yishinganisha nyuma yo gusebywa na Tom Ndahiro.
Ibindi biganiro birimo icyo ku wa 23 Gicurasi 2021 cyahawe umutwe ugira uti “Karasira avuze ku bumwe n’ubwiyunge. Ni nde wiyunga n’undi? Nta kuri, ubumwe ntibuzagerwaho’’.
Aho ngo yavuze ko mu masezerano ya Arusha nta munyepolitiki wa FPR wigeze avuga ko mu Rwanda hari gutegurwa Jenoside ndetse ngo no mu manza za Minisitiri Ntamabyariro Agnes n’urwa Colonel Bagorosora ntibyigeze bikomozwaho.
Ku cyaha cyo gupfobya Jenoside Karasira yakoze, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ku wa 23 Gicurasi 2021 ku Umurabyo TV, yavuze ko Guverinoma ya Habyarimana yakoze Jenoside yirwanaho kuko ngo abasore b’inkotanyi barimo bohereza amabombe ku nshuti n’abaturanyi babo.
Icyo gukurura amacakubiri yagikoreye kuri Ukurimbona TV na Pax TV aho yakoresheje amagambo atanya Abanyarwanda mu kiganiro cyiswe “Ubumwe n’ubwiyunge” cyatambutse ku wa 23 Gicurasi 2021.
Muri iki kiganiro avuga ko ngo umugabekazi Kanjogera yahagurukiraga ku mpinja z’Abahutu ariko ngo ubu aya mateka ntiyakwigishwa kuko harimo benewabo. Akongeraho ko ngo Abatutsi bahunze mu 1959 batahunze ubwicanyi bwabakorerwaga ahubwo banze kwamburwa ubutegetsi.
Ku cyaha cyo gukurura imvururu n’amacakubiri birimo ibyo yavuze ko ngo ubutegetsi ari ubw’abo muri PFR bavanze n’Abagande.
Ngo yakomeje anenga gahunda ya Ndi Umunyarwanda kuko ngo kuva kuri Leta ya Habyarimana hari abakumirwarwa mu nzego zimwe za Leta, n’ubu nabwo akaba ari ko abibona.
Ubushinjacyaha kandi bwareze Karasira icyaha cyo kwangisha abaturage ubuyobozi buriho aho bwamushinje ko yavugiye kuri YouTube ko abasirikare bakuru bose ari Abatutsi.
Ubushinjacyaha bwavuze ko mu isaka ryakorewe Karasira ku wa 01 Nyakanga 2021 mu rugo rwe yasaganywe 10981$ n’amayero 500 ndetse na miliyoni zirenga 3 Frw munsi y’igitanda atatangiye ibisobanuro by’aho yavuye.
Aya mafaranga ye bikaba bikekwa ko ngo yaba akomoka ku byaha yakoze byo gupfobya Jenoside n’ibindi bibishamikiyeho.
Karasira yatakambye ngo bamwishyurire abunganizi be agera kuri miliyoni 5 Frw
Mu bindi byagaragaye muri uru rubanza ni uko ngo abunganira Karasira kugeza ubu batagihembwa kuko imitungo ye yose yafatiriwe, agasaba ko bafungura konti ze akabasha kubahemba, aho bamwishyuza agera kuri miliyoni 5 Frw.
Karasira avuga ko agowe cyane no kubishyura kandi ngo baba bitanze cyane, agasaba urukiko kumukorera ubuvugizi bakishyurwa cyangwa se agashyirwa mu cyiciro cy’abakene bagenerwa ubwunganizi ku buntu kuko nta handi yazakura ubwishyu.
Karasira avuga ko atemera iby’ifatirwa ry’imitungo ye kuko mu mafaranga yari afite bitirira iyezandonke harimo n’ayo yakoreye muri Kaminuza y’u Rwanda, ULK ndetse n’umurage w’ababyeyi be.
Iburanisha ryasubitswe rikazasubukurwa ku wa 13 Ukuboza 2023.
Karasira yatawe muri yombi ku wa 31 Gicurasi 2021, aho kuri ubu afungiwe muri Gereza ya Nyarugenge.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!