Ni mu rubanza rwaburanishijwe mu mizi ku wa 8 Werurwe 2022, rwanzura ko ruzasomwa kuri uyu wa Gatatu, tariki 6 Mata 2022, na,bwo rurasubikwa rwimurirwa ku wa 28 Mata 2022, saa cyenda z’igicamunsi.
Isubikwa ry’uru rubanza ngo ryatewe n’uko umucamanza warukurikiranye arwaye maze rwimurirwa ku yindi tariki.
Iri somwa ry’uru rubanza ryari ryitabiriwe n’abo mu miryango y’ababuranyi bombi ariko mu rukiko ntihagaragaramo uregwa ukurikiranywe afunzwe ndetse n’abamwunganira mu rubanza hamwe n’uruhande rw’Ubushinjacyaha ntibagaragaye ku Rukiko.
Maniriho aregwa ibyaha bitatu byo gusambanya umwana, kugerageza gukuriramo undi inda n’ubwicanyi bukozwe ku bushake yakoreye Iradukunda Emelance w’imyaka 17. Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa burundu.
Mu iburanisha ryabaye ku wa 8 Werurwe 2022, ku cyaha cy’ubwicanyi bugambiriwe, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko hari ibimenyetso bishinja Maniriho ngo kuko akimara gufatwa ababishinzwe bagiye gusaka iwe bahasanga umugozi usa neza n’uwari uziritse ku maguru, amaboko no mu ijosi ry’umurambo wa Iradukunda ubwo watoragurwaga mu murima w’ibishyimbo by’umuturage ku wa 2 Ugushyingo 2020.
Muri uko gusaka Maniriho ngo iwe habonetse umukeka uriho amaraso atabashije gusobanura iby’inkomoko yayo ubwo yabazwaga n’Ubugenzacyaha, ndetse ngo habonetse inyundo bikekwa ko na yo yayifashishije mu kwica Iradukunda.
Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko iperereza n’ipimwa byakorewe muri Rwanda Forensic Laboratory byagaragaje ko amaraso yagaragaye ku mukeka yapimwe bagasanga amwe afitanye isano na Iradukunda andi afitanye isano na Maniriho.
Ibi ni byo Ubushinjacyaha bwashingiyeho busaba Urukiko kwemeza ko iki cyaha gihama Maniriho no kumuha igihano kiremereye kurusha ibindi cyo gufungwa burundu.
Maniriho Jean de Dieu yavuze ko ibyaha aregwa byose abihakana ndetse ko n’inyandiko yakorewe n’Ubugenzacyaha atayemera.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!