00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Umugore n’umuhungu we bakurikiranyweho kwica umwana w’imyaka ibiri

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 27 October 2023 saa 09:52
Yasuwe :

Dosiye iregwamo umugore w’imyaka 43 n’umuhungu we w’imyaka 15 bo mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Gataraga, mu Kagari ka Gakingo bakekwaho kwica umwana w’umuturanyi wabo w’imyaka ibiri n’igice, yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

Aba bombi batawe muri yombi tariki 11 Ukwakira 2023, nyuma y’aho hamenyekanye amakuru ko umwana w’imyaka ibiri n’igice witwa Iradukunda Aliane wari waraye abuze, yabonetse mu rugo rwabo yapfuye.

Kuri ubu dosiye y’abo bantu yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha mu Rukiko Rwisumbuye rwa Musanze na bwo bwatangiye kubabaza ngo buregere urukiko nk’uko umushinjacyaha wakiriye iyo dosiye abyemeza.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko mu ibazwa ryo mu Bugenzacyaha, uwo mugore yemeraga icyaha cyo kwica umwana bitewe n’ibibazo we n’umuhungu we babanje kugirana n’uwitwa Irankunda Eliazar, ari na we se w’umwana wishwe.

Ni nyuma yo gufatira uwo muhungu w’uyu mugore mu cyuho yiba ibigori mu murima w’abaturanyi, akamutangira amakuru bombi bagacibwa amande y’ibihumbi 35 by’ubwishyu bw’ibyo bigori yari yibye, ari naho bahereye bamuhigira bamubwira ko bazamwihimuraho.

Umuhungu w’uwo mugore ubwo yari mu Bugenzacyaha yemeye iby’uko yishe umwana akoresheje isuka ariko ubwo yageraga mu Bushinjacyaha yahinduye imvugo kimwe na nyina avuga ko yateye umwana ibuye akagwa hasi bikamuviramo guhita apfa.

Aba bombi bakurikiranyweho ubufatanyacyaha mu bwicanyi buturutse ku bushake, kikaba ari icyaha gihanwa n’ingingo ya 107 y’Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange; riteganya ko umuntu wishe undi abishaka ahanishwa igifungo cya burundu.

Ariko iyo uwakoze icyo cyaha cyangwa se umufatanyacyaha ari munsi y’imaka 18 kandi arengeje imyaka 14, agabanyirizwa ibihano ku mpamvu nyoroshyacyaha bigenwe n’umucamanza.

Umugore w'imyaka 43 n'umuhungu we w'imyaka 15 bakurikiranyweho kwica umwana w'umuturanyi wari ufite imyaka ibiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages