Icyemezo cy’Urukiko cyagaragaje ko nyuma yo gusuzuma ubwiregure bw’impande zombi ku cyaha cyo kwica bidaturutse ku bushake rwasanze kimuhama.

Uyu mugabo wari waburaye yemera icyaha agasaba no kugabanyirizwa ibihano, Ubushinjacyaha bwari bwamusabiye igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni ebyiri.

Nyuma yo gukora ubusesenguzi, Urukiko rwategetse ko Ndababonye Jean Pierre ahanishwa igifungo cy’umwaka umwe n’ihazabu y’ibihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.

Urukiko kandi rwamusoneye gutanga amagarama y’urubanza angana n’ibihumbi 10 Frw kubera ko akurikiranwa afunzwe.

Rwategetse ko ubwato bwafatiriwe butezwa cyamunara amafaranga agashyirwa mu isanduku y’akarere ka Muhanga.

Iki cyaha gishingiye ku mpanuka y’ubwato bw’ibiti bwari butwaye abana 13 barohamye muri Nyabarongo ku gice cy’Umurenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga ku mugoroba wo ku wa 17 Nyakanga 2023, ubwo bavaga mu Mudugudu wa Cyarubambire mu Kagari ka Matyazo, bajyanye amategura mu Murenge wa Ndaro mu Karere ka Ngororero.

Mu iburanisha riheruka Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ubwato bwaje kurohama bufite abana 13 bwari butwawe n’umwana w’imyaka 14 uwo mugabo yari yifashishije ngo ajye kubutira ndetse amusaba gukomeza gutwara bagenzi be.

Mbere y’uko buhaguruka bari bagiriwe inama yo kutarenza abantu batatu ariko ngo ibyo babirengaho byatumye bagera hagati bugwamo bamwe babasha kuvamo, abandi bararohama.

Ubusanzwe itegeko riteganya ko umuntu uhamijwe n’urukiko gukora icyaha cyo kwica bidaturutse ku bushake ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ndababonye Jean Pierre yakatiwe igifungo cy'umwaka umwe
Ndababonye Jean Pierre yakatiwe igifungo cy'umwaka umwe