00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ngoma: Urukiko rwatangiye kuburanisha urubanza rw’urega abantu icumi kumutwarira isambu

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 20 May 2026 saa 06:33
Yasuwe :

Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma rwatangiye kuburanisha ubujurire mu rubanza Mukakibogo Veronique aregamo abaturage icumi kumutwarira ubutaka bakanga kubuvamo, barimo Gakwaya Etienne wahoze ari konseye ashinja kubutanga yitwaje ko ab’iwabo bose bari bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uru rubanza rwatangiye kuburanishwa ku wa 20 Gicurasi 2026 nyuma y’uko Mukakibogo atishshimiye imikirize y’urubanza rwaburaniwe mu rukiko rw’ibanze rwa Kabarondo.

Ubutaka bwatumye bajya mu nkiko buherereye mu Mudugudu wa Kabeza mu Kagari ka Kabura mu Murenge wa Kabarondo aho iyo sambu bivugwa ko irenga hegitari.

Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga mu 1994, umuryango wa Mukakibogo Veronique warishwe aba ari we usigara. Uyu mubyeyi yihishe kure ku buryo abaturanyi be bari baziko yapfuye.

Tariki ya 17 Mata mu 1994, Mukakibogo yahungiye i Burundi, ahunguka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi tariki ya 5 Nyakanga 1994.

Icyo gihe yasanze umugabo wari konseye wa Segiteri Kabura witwa Gakwaya Etienne yarasigaye acunga imirima y’iwabo. Mukakibogo ahageze barayimweretse ndetse anemerera uyu mugabo gukomeza kuyihinga cyane ko yahise ajya gutura i Kabarondo.

Ubwo abantu batangiraga kwibaruzaho ubutaka, Gakwaya Etienne yabwiye Mukakibogo ko ubutaka bw’iwabo bwose yabumubarujeho. Ibyangombwa byarasohotse, amuha ibyangombwa by’ubutaka bine biriho ubuso bunini, ikindi kimwe kizaho ubutaka buto agira ngo niko bungana.

Nyuma y’imyaka mike Mukakibogo yaje gutahura ko ubutaka bwose Gakwaya atabumubarujeho ko hari ubundi yamunyanganyije ndetse anabutuzamo imiryango icumi harimo n’abo bafitanye isano. Kuva ubwo batangira kuburana kuva hasi mu Mudugudu, ubwumvikane burananirana kugeza ubwo bisunze inkiko.

Iyo miryango icumi irimo abavuga ko ubwo butaka babusigiwe n’ababyeyi babo, abandi bakavuga ko ari ubwo bazunguyemo ababyeyi babo. Mu rubanza rwabereye mu rukiko rw’ibanze rwa Kabarondo, rwanzuye ko Mukakibogo yatsinzwe bituma ajuririra urukiko rwisumbuye rwa Ngoma.

Mu iburanisha ryo ku wa 20 Gicurasi 2026, Mukakibogo n’umwuganizi we, basabye umucamanza kubasubiza ubutaka bwabo yazunguye. Basabye ko abaturage bose bafite ubwo butaka babuvamo kuko ubutaka ari ubwa Mukakibogo.

Gakwaya Etienne n’umwunganizi we bagaragaje ko ubwo butaka Mukakibogo yita ubwe atari ubwe kuko bumwe yabuguze mu 2003, ubundi abugura mu 1978 nyuma y’umwaka umwe ahita arongora afatanya n’umugore we kubuhinga kugeza na n’ubu. Yavuze ko icyo gihe ababyeyi ba Mukakibogo bari bakiriho kandi bari abaturanyi nta mpamvu yari afite yo kubatwarira ubutaka.

Mukashumbusho Laurence yagaragaje ko isambu atuyemo ari iy’iwabo yabereye umuzungura kimwe na bagenzi be bose bagiye bafata umwanya na bo bagaragaje ko amasambu batuyemo ari ay’iwabo basaba urukiko kuzashishoza ndetse Mukakibogo agacibwa miliyoni 1,5 Frw kuri buri wese yashoye mu manza.

Mukakibogo n’umwunganizi we bongeye gufata ijambo bavuga ko aho batuye atari ho aburana ahubwo aburana ubutaka bukomoka ku isambu y’ababyeyi be bakatiweho na Gakwaya.

Yasabye urukiko kuzagera kuri ubwo butaka ndetse bakanareba abatangabuhamya.

Umucamanza yavuze ko umwanzuro w’uru rubanza uzasomwa tariki ya 18 Kamena 2026 saa Tanu z’amanywa.

Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwaburanishije ubujurire mu rubanza umuturage aregamo abantu 10 kumutwarira ubutaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages