Ni umwanzuro ugomba gutuma amasezerano yashyizweho umukono muri Mata 2022 atangira gushyirwa mu bikorwa. Agena ko mu gihe cy’imyaka itanu, abimukira n’impunzi binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bazajya boherezwa mu Rwanda mu gihe ubusabe bwabo buri kwigwaho.

Hari hashize igihe kinini inkiko zindi zo mu Bwongereza zamagana aya masezerano, zivuga ko ahonyora uburenganzira bwa muntu ariko Guverinoma y’u Bwongereza iyaryamaho, ivuga ko aribwo buryo bwonyine bwo gukemura ikibazo cy’icuruzwa ry’abimukira binjira ku butaka bwayo binyuranyije n’amategeko.

Abacamanza batanu b’Urukiko rw’Ikirenga nibo baza gufata umwanzuro.

Minisitiri ushinzwe abinjira n’abasohoka mu Bwongereza, Robert Jenrick, aherutse gutangaza ati “Tugomba guharanira ko gahunda y’u Rwanda igerwaho mbere y’amatora ataha. Nta kabuza, tuzakora ibishoboka byose kugira ngo bishoboke.”

Ni umwe mu myanzuro ikomeye uru rukiko rugomba gufata kuko no mu myaka yashize rwigeze kwisanga mu ihurizo nk’iri rishingiye kuri politiki. Icyo gihe rwagize uruhare mu gufata umwanzuro kuri Brexit, gahunda y’u Bwongereza yo kuva mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Ni bande bashobora kuzoherezwa mu Rwanda?

Umunsi ku wundi, abimukira binjira mu Bwongereza ku bwinshi. Umwaka ushize, nibura abantu 45.775 binjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu gihe kugeza ubu abamaze kwinjira mu bwato buto barenga 27.000.

Iyi gahunda igena ko umuntu wese uzajya yinjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko guhera ku wa 1 Mutarama umwaka ushize, azoherezwa mu Rwanda mu gihe ubusabe bwe buri kwigwaho.

Hazarebwa niba nta byaha bitandukanye yakoze, gusa u Rwanda rwifuje ko rutakwakira abaturutse mu bihugu by’ibituranyi nk’u Burundi, Uganda, DRC na Tanzania.

Ntabwo impunzi zo muri Ukraine ziri muri izo zizakirwa muri iyi gahunda ahubwo abarebwa cyane ni abinjira mu Bwongereza banyuze nko mu bwato, bacurujwe n’abandi nkabo.

Kuki u Bwongereza buryamye kuri iyi gahunda?

Iyi gahunda ni imwe muri eshanu Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yashyize mu zo azashyira mu bikorwa ku butegetsi bwe.

U Bwongereza butanga nibura miliyari 3 z’ama-pound [asaga miliyari ibihumbi 4,5 Frw] ku mwaka mu kwita ku busabe bw’abimukira. Ni amafaranga atangwa mu kubashakira amacumbi muri hotel n’ibindi mu gihe ubusabe bwabo buri kwigwaho.

Nibura ku munsi bibarwa ko u Bwongereza bukoresha miliyoni 6 z’ama-pound, asaga miliyari 9,5 Frw.

Kohereza abo bimukira mu Rwanda, Guverinoma y’u Bwongereza, isobanura ko byagabanya ikiguzi, kuko nibura umwimukira umwe yajya atangwaho ama-pound 169.000 [asaga miliyoni 257 Frw] ku mwaka.

U Bwongereza busobanura ko buzatanga inkunga yo kwifashisha mu bikorwa by’iterambere bigirira akamaro izo mpunzi n’abaturwanda basanzwe muri rusange.

Ku ikubitiro, bwahaye u Rwanda miliyoni 120£ azagirira akamaro izo mpunzi n’Abanyarwanda binyuze mu bikorwa by’uburezi mu mashuri yisumbuye, ay’imyunga n’andi mahugurwa y’amasomo y’ubumenyingiro. Ibyo byiyongeraho ko bazafashwa kwiga kugera mu mashuri makuru na kaminuza.

Ntabwo muri ubu bufatanye ikintu gishyizwe imbere ari amafaranga ahubwo ni ibikorwa by’ubumuntu by’ubufasha. Impande zombi zisobanura ko abantu atari ibicuruzwa ku buryo hakwitabwa ku mafaranga azabagendaho kuruta ubuzima bwabo.

Biragenda bite Urukiko nirutesha agaciro iyi gahunda?

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza ashaka ko iyi gahunda iba yashyizwe mu bikorwa mbere y’amatora rusange ateganyijwe umwaka utaha. Nta kindi kuri we, bigomba gukunda uko byagenda kose.

Mu gihe bitakunda ariko, hashize igihe kinini abayobozi b’u Bwongereza bavuga ko bizatuma bahita bakura igihugu mu Rukiko rw’u Burayi rushinzwe kurengera Uburenganzira bwa muntu cyane ko arirwo rwitambitse indege ya mbere yagombaga kohereza aba bantu mu Rwanda.

Ibyo bivuze ko uru rukiko rw’i Strasbourg mu Bufaransa rutazongera kugira ijambo na rimwe muri gahunda za politiki y’u Bwongereza.

Minisitiri Jenrick abajijwe ku kuba igihugu cye cyava muri uru rukiko, yagize ati “Ibi bintu nabigarutseho kenshi, tugomba gukora igishoboka cyose.”

Bazabahe nibaramuka boherejwe mu Rwanda?

Mu bihugu byinshi, abimukira n’impunzi bashyirirwaho ahantu habo hihariye baba, bameze nk’abari muri gereza mu gihe bategereje kubona ibyangombwa bibemerera kuba mu gihugu.

Ahenshi byagiye bigaragara ko ubuzima baba babamo buba burutwa n’ubwo muri gereza kuko bahura n’ibibazo by’iburyo n’ibumoso. U Rwanda rwo si ibyo rushaka kuko rudashaka gukemura ikibazo, mu buryo butuma ubuzima bw’abo bantu bujya mu kangaratete.

Magingo aya, hari inyubako zubatswe ahazwi nka Norvège zishobora gutuzwamo aba bimukira.

Hari kubakwa inzu 2400 zo guturamo zubatswe mu buryo bugezweho kandi butangiza ikirere.

Mbere iyi gahunda igitangazwa, byari byavuzwe ko bazacumbikirwa by’agateganyo mu nyubako ya Hope Hostel, ariko bikaba by’igihe gito nko mu mezi atatu cyangwa se atandatu mbere y’uko bajya mu muri sosiyete nk’abandi baturage.

Uwari Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, Suella Braverman, yitegereza ahari gukorerwa umushinga w'inyubako zishobora gutuzwamo abimukira
Uwari Minisitiri w’Umutekano mu Bwongereza, Suella Braverman, yitegereza ahari gukorerwa umushinga w'inyubako zishobora gutuzwamo abimukira
Mu kigo cya McAllen muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, impunzi n'abimukira baba bafashwe nk'imfungwa bitewe n'aho batuzwa
Mu kigo cya McAllen muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, impunzi n'abimukira baba bafashwe nk'imfungwa bitewe n'aho batuzwa