Ifatwa rye ryakozwe nyuma y’iperereza rikomeye ry’inzego z’ubutasi, zimusanze aho yari mu kazi i Cape Town aho yari yarahinduye imyirondoro bigatuma kuba muri Afurika y’Epfo bimworohera.
Aho bamusanze, abantu bo muri ako gace bamuzi nk’Umurundi Donatien Nibasumba, ndetse bamufataga nk’umuntu mwiza kuko ngo hari umugore yigeze gutabara. Akimara gutabwa muri yombi yavuze ko yari ategereje igihe bizabera.
Abantu 96 ni bo bakorewe ibirego bashyikirizwa Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, TPIR, rwari i Arusha ngo rubakurikirane ndetse bamwe aho bari bari bahita bafatwa bashyikirizwa ubutabera.
Mu myaka 20 TPIR yamaze, yaburanishije abantu 75, icumi bohererezwa inkiko zo mu Rwanda naho babiri Ubushanjacyaha buhagarika ibirego byabo, mu gihe batanu bapfuye batarafatwa.
Ubwo yasozaga imirimo yayo, Umushinjacyaha wa TPIR yasize asabye ko bane bari ku rutonde rw’abashakishwa, barimo Fulgence Kayishema, Charles Sikubwabo, Aloys Ndimbati na Ryandikayo Charles aho bazafatirwa bazoherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda.
Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT ubu ruri kuburanisha umuntu umwe ari we Félicien Kabuga ufatwa nk’umuterankunga mukuru wa Jenoside, ihurizo ryari risigariye ku bantu bane batari bazwi aho bihishe.
Nyuma y’iperereza rikomeye ryakozwe n’inzego z’ubutasi, Fulgence Kayishema uri mu b’imbere yasanzwe aho yari mu kazi i Cape Town ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 24 Gicurasi 2023.
Birumvikana ko gutabwa muri yombi kwa Kayishema Fulgence ari inkuru nziza kandi ikomeye ku ruhande rw’ubutabera bitewe n’uko yari amaze imyaka irenga 20 yihishahisha.
Kayishema yari umujandarume muri Komine ya Kivumu ndetse yari muri Komite y’abayobozi bo muri ako gace, hamwe n’abandi barimo Padiri Athanase Seromba bagize uruhare mu kwica Abatutsi.
Inzira yo kwihishahisha yatangiye ubwo yahungiraga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahava yerekeza muri Tanzania aho yahinduye amazina akiyita umurundi mbere yo kwerekeza muri Eswatini (yahoze ari Swaziland) nyuma akomereza muri Afurika y’Epfo mu 1999. Muri izo nzira zose, yakoreshaga imyirondoro itari iy’ukuri.
Muri Kamena 2001, ICTR yasohoye inyandiko ikubiyemo ikirego, ishinja Kayishema gutegura, gushishikariza, gutegeka, guhagarikira no gukora ibyaha bya Jenoside kuri Paruwasi ya Nyange.
Yashinjwe ibyaha bya Jenoside birimo kuba umufatanyacyaha w’abakoze Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe muri Komine Kivumu, hagati y’itariki ya 6 n’iya 20 Mata 1994.
Uyu mugabo yatawe muri yombi ndetse ku wa Gatanu tariki ya 26 Gicurasi 2023 yagejejwe imbere y’urukiko aho ategereje icyemezo cyo kumwohereza mu Rwanda.
Kayishema afungiwe muri Gereza ya Pollsmoor mu Mujyi wa Cape Town.
Ninde ukurikira?
Nyuma y’ifatwa rya Kayishema Fulgence abantu bakomeje kwibaza undi ushobora gukurikiraho ngo abagishakishwa kubera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 babiryozwe.
Kugeza ubu abari mu cyiciro kimwe na Fulgence Kayishema bagishakishwa ni batatu bataramenyekana aho baherereye.
Aba barimo Charles Sikubwabo wari Burugumesitiri wa Komine Gishyita yo muri Perefegitura ya Kibuye akaba ashinjwa kwica Abatutsi babaga bahungiye mu mashuri, mu bitaro, mu nsengero na za Kiliziya zo muri iyi Perefegitura no kugaba igitero ku bitaro bya Mugonero ari kumwe n’abajandarume, bica abantu benshi bari bahahungiye.
Hari kandi Ryandikayo Charles, wari umucuruzi muri Segiteri ya Mubuga, Komine ya Gishyita; akaba umurwanashyaka w’Ishyaka Riharanira Demokarasi muri Repubulika (MDR). Kubera ijambo rikomeye yari afite, ashinjwa kuba icyitso no gushishikariza abantu gukora Jenoside, hamwe n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.
Ashinjwa kandi kuba yari mu bitero byishe Abatutsi mu bice bitandukanye by’umwihariko mu rusengero rw’Abadivantisiti rwa Murangara kandi ngo yajyanaga kenshi n’Interahamwe kwica Abatutsi mu Bisesero.
Undi ugishakishwa ngo akurikiranweho uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni Aloys Ndimbati wari Burugumesitiri wa Komine ya Gisovu, Perefegitura ya Kibuye. Ashinjwa uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi muri Komini yari ayoboye.
Haribazwa niba aba na bo bashobora gutabwa muri yombi dore ko bamaze imyaka myinshi bihisha ubutabera ndetse IRMCT ikaba itazi aho baherereye.
Uretse abo ariko kugeza ubu u Rwanda rwohereje inyandiko zirenga 1100 zo gufata abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bari bacyihishahisha mu mahanga.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!