Hari inshingano z’Umushinjacyaha Mukuru, Umushinjacyaha wo ku rwego rwisumbuye ndetse n’Umushinjacyaha wo ku rwego rw’Ibanze kandi buri wese afite inshingano zimugenewe.
Zimwe mu nshingano z’Ubushinjacyaha ni ugukusanya ibimenyetso ku byaha no gushinja umuntu mu rukiko iyo dosiye iregewe urukiko hagaragazwa uko ibyaha byakozwe.
Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, ryerekana ko iperereza ry’ibanze rikorwa n’Ubugenzacyaha, hanyuma dosiye ikoherezwa mu bushinjacyaha.
Iyo bumaze gushyikirizwa dosiye, bushobora gukora iperereza ryimbitse hashakishwa ibimenyetso bidashidikanywaho ku cyaha ukekwa akurikiranyweho mbere yo kuregera urukiko.
Itegeko ryerekana ko umushinjacyaha washyikirijwe dosiye ivuye mu Bugenzacyaha ashobora guhita aregera urukiko cyangwa hagakorwa iperereza ry’inyongera mu gihe abona ko dosiye ituzuye.
Nyuma yo gukora iperereza cyangwa kwemeza ko dosiye yuzuye, umushinjacyaha ashobora gutangiza imihango y’ubwumvikane hagati y’uwakoze icyaha n’uwagikorewe, ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha cyangwa guca ihazabu nta rubanza.
Abantu benshi bakunze kugaragaza ko Ubushinjacyaha iyo bugeze mu nkiko, buba bushinja gusa nubwo bufite inshingano zo gushinja no gushinjura umuntu ukekwaho icyaha.
Umushinjacyaha washyikirijwe Dosiye mbere yo kuregera urukiko, abanza gusuzuma niba yuzuye cyangwa hari ibindi biburamo.
Nyuma yo gusuzuma imiterere ya dosiye, ashobora gushyingura dosiye ntiregerwe urukiko iyo abona ibigize icyaha bituzuye, ba nyir’ukugikora batarabashije kumenyekana cyangwa iyo asanga kubakurikirana atari ngombwa.
Birumvikana ko iyo habonetse ibimenyetso bishinjura kuruta ibishinja ukekwaho icyaha, dosiye itaba ikiregewe urukiko ahubwo ihita ishyingurwa. Ibyo bivuze ko Ubushinjacyaha butangira akazi ko gushinja no gushinjura bukiri no mu iperereza.
Icyakora nubwo bimeze bityo hari nubwo Ubushinjacyaha buregera Urukiko dosiye ariko bikazagaragara ko ibimenyetso bidahagije cyangwa bishidikanywaho.
Itegeko rigaragaza ko iyo ibimenyetso bishidikanywaho, uregwa ariwe ubyungukiramo kuko adashobora guhamywa icyaha kandi nta bimenyetso bifatika byagaragajwe.
Hari ubwo Umushinjacyaha uri kuburana kuri iyo dosiye abona ko ibimenyetso byakusanyijwe bidahagije ngo we ubwe abe yashinja ukurikiranyweho icyaha bigatuma ahitamo kumushinjura.
Byabaye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye mu rubanza Ubushinjacyaha bwaregagamo Habineza Pierre icyaha cyo gukomeretsa ku bushake ku buryo bubabaje. Urukiko rw’Ibanze rwamuhamije icyaha ahanishwa igifungo cy’imyaka ibiri.
Uyu mugabo ntiyanyuzwe n’imikirize yarwo bituma ajurira mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye ngo kuko yahamijwe icyaha kandi nyamara yaratanze ibimenyetso bimushinjura ntibyahabwa agaciro.
Muri urwo rubanza rw’Ubujurire ariko Umushinjacyaha yagaragaje ko uregwa yahamijwe icyaha hashingiwe ku batangabuhamya nubwo muri abo bose nta n’umwe wigeze amubona ari gukora icyaha, asaba ko Ubujurire bw’uregwa buhabwa ishingiro.
Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwahise rufata icyemezo rushingiye ku kuba Ubushinjacyaha bwari bwareze Habineza ku rwego rwa mbere ari bwo bwanafashe iya mbere busaba ko ubujurire bwe bwahabwa ishingiro.
Urukiko rwahise rutegeka ko uregwa agizwe umwere ndetse ahita arekurwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!