Abarekuwe icyo gihe bose hamwe bari 385. Bafunguwe ku mbabazi zitangwa n’Itegeko nk’uko byatangajwe mu bymezo by’Inama yAbaminisitiri.
Si ubwa mbere u Rwanda rwari rurekuye umuntu ufunzwe kuko mu bihe bitandukanye hari abagiye barekura ku mpamvu zitandukanye.
Benshi bibaza uko abantu bafunzwe barakatiwe n’inkiko bashobora kurekurwa batarangije ibihano nk’uko byagenze kuri abo.
Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha rigaragaza inzira zinyuranye zishobora kwifashishwa mu guhagarika irangiza ry’igihano zirimo imbabazi za Perezida wa Repubulika, Imbabazi z’itegeko n’ibindi.
Ubusanzwe ingingo ya 227 igaragaza ko Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi ku muntu wakatiwe burundu n’Urukiko, abisabwe cyangwa abyibwirije kandi amaze kugisha inama Urukiko rw’Ikirenga.
Imbabazi zitangwa na Perezida wa Repubulika mu bushishozi bwe no ku nyungu rusange z’Igihugu.
Imbabazi zitanzwe na Perezida wa Repubulika zivanaho ibihano byose cyangwa bimwe uwakatiwe yahawe cyangwa zikabisimbuza ibindi bihano byoroshye.
Zishobora kandi gutangwa igihe bisabwe n’uwakatiwe igihano cyangwa umuhagarariye mu buryo bwemewe n’amategeko.
Gusaba imbabazi bikorwa mu nyandiko yandikirwa Perezida wa Repubulika, inyujijwe ku buyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa iyo usaba imbabazi afunze, bikamenyeshwa Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze.
Hari kandi imbabazi rusange zitangwa Perezida wa Repubulika zisabwa na Minisitri ufite ubutabera mu nshingano ze amaze kugaragaza impamvu ashingiraho.
Zishobora gutangwa nta mabwiriza agomba kubahirizwa cyangwa hari amabwiriza uwagiriwe imbabazi agomba kubahiriza avuzwe mu cyemezo cyazo.
Gufungurwa by’agateganyo
Uretse imbabazi za Perezida wa Repubulika zishobora gukoreshwa mu gufungura umuntu atarangije igihano yakatiwe n’inkiko, harimo n’ingingo yo gufungurwa by’agateganyo.
Usaba gufungurwa agomba kugaragaza ibimenyetso bihagije by’ubwitonzi n’iyo agaragarwaho impamvu nyakuri zihamya ko azabana neza n’abandi.
Indi ngingo irebwaho kandi ni gihe arwaye indwara ikomeye idashobora gukira ariko bikemezwa n’umuganga wemewe na Leta.
Ingingo ya 233 yo iteganya ko usaba gufugurwa by’agateganyo bisaba ko iyo yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu aba yarafunzwe nibura kimwe cya gatatu cy’igifungo mu gihe yakatiwe.
Mu gihe imyaka yahawe irenze itanu asabwa kuba yarafunzwe bibiri bya gatatu byayo.
Iteka rya Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ry’uwakatiwe n’ibyo agomba kubahiriza.
Icyemezo cy’ifungurwa ry’agateganyo ntikijuririrwa gusa Minisitiri w’Ubutabera ashobora kwambura umuntu ifungurwa ry’agateganyo bitewe n’uko yakatiwe igihano gishya, atitwaye neza ku buryo bugaragara, cyangwa atubahiriza ibyategetswe mu cyemezo cyamufunguye by’agateganyo.
Isubikagihano
Itegeko riteganya ko iyo uwakatiwe nta kindi gihano cy’igifungo kirenga amezi atandatu yahanishijwe mbere, urukiko, rukoresheje icyemezo gisobanuriwe impamvu, rushobora gutegeka gusubika irangiza ry’ibihano byose cyangwa ibice byabyo by’iremezo cyangwa by’ingereka iyo igihano cy’iremezo cy’igifungo umuntu yakatiwe kitarenze imyaka itanu.
Riteganya ko hari imbabazi zitangwa n’itegeko ku nyungu rusange ku byaha byakozwe mu gihe runaka.
Izi zisabwa na Guverinoma zikemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko.
Itegeko ritanga imbabazi ntirivuga amazina y’abantu bahawe imbabazi ahubwo rivuga ibyaha bibabariwe cyangwa icyiciro cy’abakoze icyaha kibabariwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!