Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda, umuntu wese afite uburenganzira ku kubona ubutabera buboneye burimo no kudahanishwa igihano kiruta icyari giteganyijwe n’amategeko mu gihe yakoraga icyaha.
Ibi bivuze ko niba ari icyaha gihanishwa igihano kitajya munsi y’igifungo cy’imyaka itanu ariko ntirenge imyaka irindwi, umucamanza agomba kubyubahiriza.
Hari ubwo urubanza rucibwa ariko ugasanga imikirize yarwo ntinyuze impande zombi zaburanaga bigendanye n’icyemezo Urukiko rwafashe.
Iyo bigeze ku bihano bihabwa abahamijwe ibyaha usanga ahanini Ubushinjacyaha burebana ikijisho n’inkiko buzishinja gutanga ibihano bito ku buryo bigera no munsi y’ibyari biteganyijwe mu itegeko.
Ubusanzwe mu mategeko n’amahame agenga abacamanza, bigaragaza ko umucamanza ashobora gushingira ku mpamvu nyoroshyacyaha uregwa yagaragaje zishingiye ku kwemera icyaha akaba yagabanyirizwa ibihano.
Icyakora iyo hari impamvu nyoroshyacyaha bivuze ko umucamanza atanga igihano gito mu biteganywa n’itegeko kandi ko nta kubijya munsi.
Nubwo bimeze bityo ariko hari umurongo watanzwe n’Urukiko rw’Ubujurire biturutse ku rubanza rwaciwe rugaragaza ko iyo hari impamvu nyoroshyacyaha igihano gishobora kugabanywa kugera munsi y’igihano gito giteganywa n’itegeko.
Uwayezu Damien yasambanyije umwana w’imyaka 17, aburana yemera icyaha anasaba kugabanyirizwa igihano.
Ubusanzwe itegeko riteganya ibyaha n’ibihano, rigena igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25 ku muntu ushyira igitsina cye mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana.
Ibi bivuze ko igihano cyatangwa n’umucamanza kigomba kuba kiri hagati y’igihano gito giteganywa n’itegeko ndetse n’igihano kinini.
Ubushinjacyaha bwajyanye Uwayezu mu nkiko akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 17. Yaburanye yemera icyaha ndetse aza gukatirwa igihano cy’imyaka 20.
Yajuririye igihano yahawe kuko yagaragazaga ko ari kinini, asaba kugabanyirizwa ariko Urukiko Rukuru rushimangira igihano cyatanzwe n’urukiko rubanza cyo gufungwa imyaka 20.
Ubusanzwe icyaha cyo gusambanya umwana kiri mu byaha umuntu ashobora kujuririra inshuro irenze imwe bitandukanye n’icyaha cya ruswa kijuririrrwa rimwe gusa.
Yaje kujurira agera mu Rukiko rw’Ubujurire ndetse rushingiye ku kuba yaremeye icyaha kuva agifatwa, kuba ari ubwa mbere yari akoze icyaha no kuba atararangwaga n’imyitwarire mibi rumuhanisha igifungo cy’imyaka 10 aho kuba imyaka 20.
Uyu murongo watanzwe watangiye gukurikizwa mu zindi manza zitandukanye nk’aho uwitwa Nzafashwanimana Jean de Dieu yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 aho kuba 25 n’abandi bagiye bahanwa muri ubwo buryo.
Byumvikane ko mu gihe urukiko rwemeye impamvu nyoroshyacyaha rushobora kugabanya igihano kugera munsi y’igitenywa n’itegeko nyuma yo gusuzuma uko cyakozwemo, ingaruka zacyo n’impamvu nyoroshyacyaha zashingiweho.





Ibitekerezo 0