Ibi bivuze ko aba bombi bari bamaze iminsi 53 muri Gereza ya Nyarugenge bagiye guhita barekurwa bakazakurikiranwa bari hanze nk’uko babyifuzaga.
Ubundi Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, rwari rwategetse ko Nshimiye Joseph na Barahinduka Serge bakurikiranwa n’Ubushinjacyaha ibyaha bakekwaho bafunzwe by’agateganyo mu minsi 30 y’agateganyo.
Nyuma y’iki cyemezo Nshimiye na Barahinduka baje kujurira Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 26 Mata 2026 rutegeka ko abo bombi barekurwa bagakurikiranwa bari hanze.
Aba bombi bafungiwe muri gereza ya Nyarugenge guhera tariki ya 3 Gashyantare 2023 bivuze ko bari bagiye kumaramo amezi hafi abiri muri gereza.
Mu maburanisha yabanje aba bombi bagaragazaga ko bakwiye gukurikiranwa bari hanze kuko badashobora gutoroka ubutabera kandi bafite imyirondoro izwi.
Buri wese yari yeretse urukiko ko afite abantu bagera kuri batatu bashobora kumwishingira ndetse ko bashobora no gutanga ingwate ariko bagakurikiranwa bari hanze nubwo ubushinjacyaha bwo bwagaragaraza ko gukurikiranwa bafunzwe ari byo bitabangamira iperereza.
Ku ruhande rwa Nshimiye yagaragarije urukiko ko nubwo yatabwaga muri yombi yishyikirije Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB bityo ko iyo aza kugira umugambi wo gutoroka aba yarabikoze na mbere.
Bakurikiranyweho ibyaha bikekwa ko bakoze ubwo bashishikarizaga abaturage gushora imari mu bikorwa bari bise ubucuruzi bwunguka nyamara izo nyungu ntibazibone.
Aba basabaga abaturage gushora amafaranga baguze robot mu buryo bw’ikoranabuhanga hanyuma ngo ikajya ibungukira nibura 2.5% by’ayo umuntu yashoye buri munsi binyuze mu kigo cyitwa Gold Panning A.I [Artificial Intergency], gikodesha robots mu buryo bw’ikoranabuhanga uwayikodesheje ikajya imwungukira ariko ari icy’abanyamahanga.
Nshimiye Joseph yabwiye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ko iby’ubwo bucuruzi na we yabibwiwe na Barahinduka Serge agashoramo amafaranga kandi mu minsi ya mbere yungukaga.
Yavuze ko nyuma y’amezi atageze muri atatu bakora neza haje kuzamo ikibazo bituma ibikorwa byabo bihagarikwa aribwo abantu bahise bajya kumurega kandi nawe yarashoyemo amafaranga.
Nshimiye yari yabwiye urukiko ko atakabaye akurikiranwaho ubwambuzi kuko nta muntu yigeze ashuka cyangwa ngo amwambure amafaranga.
Barahinduka Serge nawe yaburanye yemera koko ko bari bafite iki kigo, ariko yarahakanye ibyo gushuka no kwambura abantu kuko yagaragaza ko buri wese ibyo yakoraga yabikoraga yabanje kubitekerezaho kugira ngo azane amafaranga ye.
Barahinduka yavuze ko nubwo ari we wabanje gukorana n’iki kigo mu Rwanda atari we nyiracyo kandi ko nubwo bimaze kugenda nabi yarezwe hari ababanje kunguka.
Abaturage barega aba bagabo kubaryarya amafaranga yabo bakoresheje uburyo bw’uburiganya kuko inyungu babashukishaga batazibonye.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!