Mu 2020 nibwo Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka urugereko rwa Nyanza rwakatiye Ntaganzwa Ladislas wahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Komine Nyakizu muri Perefegitura ya Butare, igifungo cya burundu.
Iki gihano yagikatiwe nyuma yo gutesha agaciro icyo yari yahawe n’Inkiko Gacaca cyo gufungwa burundu y’umwihariko kubera uruhare rwe yagize mu kwica Abatutsi.
Ntaganzwa yatawe muri yombi ku wa 7 Ukuboza 2015 afatirwa ahitwa Nyanzale muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, agezwa mu Rwanda ku wa 20 Werurwe 2016.
Yahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibyaha ashinjwa ko yakoreye muri komini Nyakizu yayoboraga.
Ubushinjacyaha kandi bwakunze kugaragaza ko yakoze ibyaha bya Jenoside, gushishikariza gukora Jenoside, ubwicanyi, gusambanya abagore ku ngufu n’ibindi. By’umwihariko ashinjwa kwica abatutsi bagera ku bihumbi 20 muri Komine yari ayoboye mu gihe cya Jenoside.
Ubushinjacyaha bwemeza ko Ntaganzwa yategetse ko Abatutsi bari bagiye guhungira i Burundi bagarurwa, bageze ku mugezi w’Akanyaru bicwa tariki ya 17 Mata 1994.
Urubanza rwa Ntaganzwa mu bujurire ruteganyijwe kuba guhera tariki ya 19 Ukuboza 2022 kugera ku wa 30 Ukuboza uyu mwaka.
Iyahoze ari Komini Nyakinzu Ntaganzwa yahamirijwemo gukora ibyaha bya Jenoside kuri ubu ni mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Nyagisozi.
Ubwo urukiko rwamukatiraga gufungwa burundu yari afungiye muri Gereza ya Nyanza.
Dosiye ya Ntaganzwa ni imwe mu zifite paji nyinshi cyane ko no mu maburanisha yatambutse ubushinjacyaha bwifashishije abatangabuhamya bo guhishura uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari perefegitura ya Butare bagera kuri 30.



Ibitekerezo 0