Mu mpuzankano z’abafungwa, inkweto z’umukara n’amasogisi y’umweru arimo uturongo tw’ubururu ni ko Ntanganzwa Ladislas yinjiye mu rw’Ubujurire kuri uyu wa Kane, tariki ya 22 Ukuboza 2022.
Iburanisha ry’uyu munsi ryatangiye saa Yine n’iminota 10, Ntaganzwa yunganiwe na Me Musonera Alexis mu gihe Ubushinjacyaha buhagarariwe na Me Nkusi Faustin.
Perezida w’Inteko Iburanisha, Kanyange Fidélité, yabajije niba Ntaganzwa yiteguye kuburana asubiza ko n’umwanzuro w’Ubushinjacyaha yawusomye.
Yasabye Ntaganzwa n’umwunganira ko bataburana urubanza rwose ahubwo ari ubujurire ku bw’inenge bagaragaje.
Umwanzuro wa Ntaganzwa wo ku wa 21 Kamena 2020 wagaragaje ko anenga ko yaciriwe urubanza hashingiwe ku batangabuhamya bivuguruzaga, bavuga ibyo babwiwe cyangwa bibagiwe no gushingira ku nyandiko z’ubuyobozi zitari gushingirwaho we yiyandikiye ubwo yari Burugumesitiri.
Ntaganzwa yavuze ko mu byaha cyangwa mu bikorwa bamurega harimo ibyabereye kuri Paruwasi ya Cyahinda, Umusozi wa Nyakizu no muri Segiteri Ntakwa.
Ntaganzwa yajyanye abajandarume kuri Paruwasi Cyahinda abavanye i Butare kandi ko babamuhaye akabagezayo ku wa 15 Mata 1994, avuga ko atari agamije kwica Abatutsi ahubwo byari mu rwego rwo kubacungira umutekano.
Ashingiye ku buhamya bwatanzwe n’umutangabuhamya DND yavuze ko uyu watanze ubuhamya atari kubasha kumenya ibyabereye i Cyahinda cyane ko we yari yasigaye Nyagisozi.
Ati “Gusaba abajandarume no kubajyana i Cyahinda nta cyaha kirimo, ariko uyu mutangabuhamya ntazi ibyabereyeyo kuko we yivugiye ko atageze aho bari bagiye.”
Yagaragaje ko DND yavuze ko yari agiye kugaba igitero i Cyahinda kandi uyu mutangabuhamya atari azi ibigiye kuhabera.
Abajijwe impamvu yabajyanyeyo, Ntaganzwa yavuze ko yari avuye mu nama y’umutekano, abajyanye kurinda aho Abatutsi bari bahungiye i Cyahinda.
Yavuze ko urukiko rutigeze rusesengura impamvu abajandarume bari bajyanywe i Cyahinda ahubwo rwashingiye ku buhamya rwa DND wavugaga ko yabajyanyeyo kugaba igitero.
Undi mutangabuhamya ni Gatera Apollinaire wavuze ko yabonye Ntaganzwa yambaye ikote rya Gisirikare ariko ntiyasobanura niba ryari nk’iry’abasanzwe cyangwa abakuru.
Ntaganzwa yavuze ko abandi batangabuhamya barimo Rwemarika, Rusagara atari ko babibonye kuko bavuze ko yari yambaye imyenda isanzwe bityo ko ubwo buhamya butari bukwiye gushingirwaho.
Ntaganzwa yasobanuye ko atari we wari wahaye amategeko abajandarume kuko atari abafiteho ububasha.
Me Musonera Alexis yavuze ko urukiko rujya guhamya umukiliya we icyaha cyo kwica Abatutsi rwagishingiye ku isesengura ryakozwe ku batangabuhamya kandi ryuje ukwivuguruza.
Ntaganzwa kandi yavuze ku wa 15 Mata 1994 kuri Paruwasi ya Cyahinda habayeho kurasa biturutse mu bari impunzi z’Abarundi bituma n’abajandarume barasa mu cyo yise nk’impanuka mu iburana rye.
Yavuze ko ibyabaye bitabujije abahungaga kuhaguma ari na ko n’abandi bari bakomeje kuza kuhahungira. Yavuze ko abantu bari bahari banaharokokeye batanga n’ubuhamya.
Yavuze ko DND yemeje ko yagiye mu gitero cyo ku wa 18 Mata 1994 cyari kiyobowe na Kanyeshyamba, cyanavanye abari bahungiye aho kuri paruwasi bityo atari Ntaganzwa wari ukiyoboye.
Rusagara François watanze ubuhamya avuga ko yari i Gasasa abona i Cyahinda hashya, bityo ko ubuhamya bw’umuntu wari ku wundi musozi atarashoboraga kumenya uwo muntu atari kumenya ibyahabereye na cyane ko kuri iyo tariki 17 Mata 1994 hari umutuzo.
Yavuze ko ibyabaye ku wa 18 Mata 1994 kuzamura byari biri ku rundi rwego rwo hejuru bitarebaga ubuyobozi bw’inzego zibanze nka komini kubera ko uwari Perezida Sindikubwabo Théodore yigereye i Nyakizu, mu gihe Perefe Habyarimana na Major Habyarabatuma bari baraye bahavuye ku wa 17 Mata 1994.
Yasobanuye ko ubwo yahageraga atabonanye na Ntaganzwa kandi ari na we watangije ubwicanyi nk’uko byasobanuwe n’umutangabuhamya Umulisa Josiane.
Ku mugoroba bahise bakuraho Perefe Habyarimana, mu gihe bimikaga undi Perezida Sindikubwabo yemeje ko i Cyahinda abari bahari bari Inkotanyi bituma bicwa.
Kambanda Jean wari Minisitiri w’Intebe mu iburana rye yemeje ko Perefe wa Butare Habyarimana yakuweho kubera ko yari yabujije ubwicanyi muri Perefegitura ye na Nyakizu irimo.
Ntaganzwa akomeza ati “Ibyabaye nta ruhare na ruto mbifitemo. Urukiko ntirwigeze rureba izo mpurirane z’impamvu zose
Yahakanye uruhare ku byabereye Gasasa, Nyakizu na Mwumba
Abatangabuhamya barimo Gatera, Ntampaka n’abandi bavuze ko bari ku Musozi wa Gasasa babona Ntaganzwa ari mu gitero cy’abasirikare n’impunzi z’Abarundi.
Ntaganzwa yemeje ko kuri iyo tariki ya 19 Mata 1994 yari i Butare mu nama yatangiye saa Tatu za mu gitondo ikarangira hafi saa Munani mu gihe bavuga ko igitero cyatangiye saa Tatu kugera saa Kumi n’imwe z’umugoroba kandi atari muri ako gace.
Ubushinjacyaha bwongeye gutanga Ntampaka nk’umutangabuhamya wemeje ko Ntaganzwa yayoboye igitero cyo ku wa 21 Mata 1994 kandi ko yabanje gukora inama ariko urukiko rubisesenguye neza rusanga inama yacyo itarabayeho bityo Ntaganzwa akibaza impamvu yahamijwe n’urukiko iby’ibyo bitero.
Ubwo Ntaganzwa yaburanaga Urukiko rwafashe umwanzuro wo kumujyana aho yakoreye ibyaha kugira ngo abamufiteho amakuru bayatange, muri bo harimo, Mukankusi Espérance, Mukaruzamba Catherine n’abandi rwemeje ko bamubonye.
Ubushinjacyaha bwari bwanatanze ibimenyetso ko Ntaganzwa yabwiye abari mu nama yateraniye muri Segiteri ya Ntakwa kugarura Abatutsi bahungiraga i Burundi hanyuma barabagarura barabica.
Hifashishijwe abatangabuhamya bane barimo, DNC, DND, Ruhinguka Vital na Sezibera Révérien.
DNC wari mu itsinda ry’abari bagiye kugarurwa yahamije ko atigeze abona Ntaganzwa.
Mu iburanisha rya mbere, Urukiko rwemeje ko nta nama yabaye ndetse nta n’amagambo yo kugarura Abatutsi yavuzwe nyamara rwaje gushingira ku byo Ruhinguka yavuze by’uko yumvise Ntaganzwa abwira uwitwa Ngendamagayo Théonetse ayo magambo.
Yasabye Urukiko rw’Ubujurire kureba uko Urukuru rwamurenganyije kuko nubwo Ruhinguka Vital yemeje ko Abatutsi bari barahunze biciwe mu Burundi bamaze kwambuka bitahawe agaciro.
Ntaganzwa azakomeza kwisobanura imbere y’Inteko iburanisha ndetse n’Ubushinjacyaha buhabwe ijambo ku wa 23 Ukuboza 2022 saa Mbili n’igice za mu gitondo.






Ibitekerezo 0