00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamagabe: Uwabaye burugumesitiri yajuririye igihano cy’igifungo cya burundu yakatiwe

Yanditswe na Nshimiyimana Théogène
Kuya 18 August 2026 saa 09:54
Yasuwe :

Mutabaruka Paulin wabaye burugumesitiri mu yahoze ari Komini Rukondo hari muri Perefegitura ya Gikongoro (Akarere ka Nyamagabe k’ubu) yajuririye igifungo cya burundu yari yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe.

Mutabaruka wanabaye gitifu w’imirenge itandukanye yo mu Karere ka Nyanza, yahamijwe ibyaha bya Jenoside ari kumwe na Albert Gahigi wari umukozi ushinzwe isuku mu yahoze ari Komini Rukondo bareganwa.

Mutabaruka muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari umugenzuzi w’amashuri mu yahoze ari Komini Rukondo.

Mu 2023 muri iki gice ubu kibarizwa mu Murenge wa Mbazi habonetse imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, Mutabaruka na Gahigi batabwa muri yombi baregwa ibyaha bitandukanye birimo icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside, kwica nk’icyaha cya Jenoside, icyaha cyo gutegura Jenoside n’ibindi.

Ubushinjacyaha buvuga ko icyaha cyo kwica nk’icyaha cya Jenoside cyamenyekanye tariki ya 20 Nzeri 2023, bituma IBUKA itanga ikirego mu Rwego rw’Ubugenzacyaha, RIB.

IBUKA yavugaga ko Mutabaruka ari mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bataryojwe ibyaha byakekwaga ko bakoze cyane ko Jenoside ikimara kurangira yabaye n’umuyobozi akabikangisha bigatuma amakuru adatangwa uko bikwiye.

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko Mutabaruka yagiye mu bitero byishe Abatutsi batandukanye barimo Kinyonga ndetse n’abandi bahise bajugunywa mu musarani wo kwa Gahigi Albert.

Ubushinjacyaha buvuga ko mbere ya Jenoside yakorewe Batutsi mu 1994 Mutabaruka yari umuyobozi w’ishuri rya Maheresho mu Murenge wa Mbazi, muri Gashyantare 1994 agirwa umugenzuzi w’amashuri mu yahoze ari Komini Rukondo ari na ho yari atuye. Buvuga ko Jenoside yabaye muri Mbazi, Mutabaruka yayigizemo uruhare nk’umuntu wari ushinzwe uburezi.

Buvuga ko kuba nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 Mutabaruka yarahawe inshingano zitandukanye, yagiye abikoresha mu kotsa igitutu abagomba kumurega no kumutangaho ubuhamya bw’ibyo babonye akora.

Buvuga ko Mutabaruka yagiye mu gitero cyishe Kinyonga anicirwa imbere y’iwe ndetse ko no mu bugenzacyaha Mutabaruka yiyemereye ko Kinyonga yishwe ahari.

Mutabaruka yireguye avuga ko mu gihe cya Jenoside yabaga mu ishyaka rya PSD ritari rihuje ibitekerezo n’irya MRND kandi ko Jenoside yabaye amaze amezi atatu ashatse umugore w’Umututsikazi, ko mu ikusanyamakuru yahamagajwe mu nkiko gacaca eshatu akaburana akagirwa umwere.

Mutabaruka kandi yavuze ko yashijwe kugira uruhare mu rupfu rwa Kinyonga na rwo arugirwaho umwere mu bujurire n’Urukiko Gacaca rwa Mbazi, agasaba ko yagirwa umwere.

Icyakora Ubushinjacyaha buvuga ko Mutabaruka ashyira imbere ko yashatse umugore w’umututsikazi kandi ibyo bitamubujije kwica Abatutsi.

Ku kuba yarabaga muri PSD itari ihuje ibitekerezo na MRND na byo buvuga ko bitaba urwitwazo, bugasaba ko Mutabaruka na Gahigi bareganwa bahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe rwasesenguye ibimenyetso by’impande zombi ruvuga ko kuba Mutabaruka aregwa kujya mu bitero bitandukanye, birimo ibyiciwemo Kinyonga kandi yishwe areba bigashimangirwa no kuba umubiri we warabonetse imbere y’iwe, mu gihe uregwa aburana ahakana icyaha, impamvu atanga zidahuza n’ibikorwa ashinjwa ngo agaragaze ko zombi zitari gutuma akora icyaha.

Urukiko rwemeje ko Mutabaruka na Gahigi bahamwa n’ibyaha birimo icyo kwica nk’icyaha cya Jenoside, icyo gutegura Jenoside, icyo gushishikariza abantu gukora Jenoside ku buryo buziguye cyangwa ku buryo butaziguye, icyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru byerekeye Jenoside.

Mutabaruka yanahamijwe icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside ndetse n’icyo gusahura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu, bombi basabirwa gufungwa burundu.

Amakuru IGIHE ifite ni uko Mutabaruka na Gahigi batanyuzwe n’icyemezo cy’Urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe ndetse ko bakijuririye mu Rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rufite icyicaro i Nyanza, gusa ntibarahabwa itariki yo kuburana ubujurire.

Bivugwa ko Gahigi Albert yaba atarahanwe kubera ko yari afite umwana wari ukuriye Inkiko Gacaca ku buryo uwavugaga se, uwo mwana yahitaga agira uruhare mu gutuma amakuru adatangwa uko bikwiye. Kugeza ubu Mutabaruka na Gahigi bafungiye mu Igororero rya Huye.

Ibiro by'Akarere ka Nyamagabe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages