00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyanza: Abanyamategeko batatu bunganira abahoze muri FDLR bahanwe bashinjwa gutinza urubanza

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 20 Ukwakira 2022 saa 10:34
Yasuwe :

Urukiko Rukuru rw’Urugereko Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda rwahannye abanyamategeko batatu bunganira abahoze muri FDLR, rutegeka ko bagomba gutanga amande nyuma y’uko rusanze imikorere yabo igamije gutinza urubanza.

Abo banyamategeko ni Me Ignace Ndagijimana, Me Felix Nkundabatware na Me Adiel Mbanziriza.

Bunganira mu mategeko abagabo batandatu bahoze mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR ari bo Mujyambere Leopord alias Musenyeri, Habyarimana Joseph, Habimana Marc, Ruzindana Felicien, Habimana Emmanuel na Mpakaniye Emilien.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Ukwakira 2022 nibwo bitabye urukiko i Nyanza kugira ngo biregure ku byaha baregwa. Bahageze bakerereweho isaha bitewe n’uko Gereza ya Mageragere yatinze kubohereza bituma umucamanza ukuriye inteko iburabisha ayihaniza.

Urubanza rugitangira abaregwa bavuze ko batigeze babona ibikubiye mu cyemezo urukiko rwatesheje agaciro mu kwezi kwa Kamena 2022 ku nzitizi barugejejeho. Banavuze ko hari amadosiye akubiyemo imyanzuro y’ubushinjacyaha nyuma yo gusobanura ikirego cyabwo batashoboye kugeraho.

Ayo madosiye nk’uko bisanzwe bigenda, impande zombi ziba zishobora kuyahererekanya mu buryo bw’ikoranabuhanga bwifashishwa mu nkiko.

Umwe mu baregwa Leopord Mujyambere Alias Musenyeri, yavuze ko atigeze abona umwanzuro w’urubanza cyangwa ngo ahabwe umwanya uhagije wo kuganira na Me Felix Nkundabatware umwunganira mu mategeko.

Me Felix Nkundabatware yavuze ko bagize ikibazo cy’ubushobozi buke kuko baje kunganira abaregwa nk’abatishoboye boherejwe n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda.

Ibi yabihurijeho na Me Ignace Ndagijimana hamwe na Me Adiel Mbanziriza bose bavuga ko abo bunganira badashobora kubona uko bisanzura kuri dosiye y’ibyo baregwa.

Abaregwa n’ababunganira beretse urukiko izo nzitizi basa n’abasaba ko iburanisha ry’uyu munsi risubikwa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko abo banyamategeko bashaka gutinza urubanza kuko basobanukiwe neza uko kunganira abatishoboye bikorwa bityo badakwiye kubibaza urukiko.

Bwavuze ko gereza ifite za mudasobwa bityo ko abaregwa bagombye kuba barazikoresheje bagasoma ibikubiye mu rubanza baburana.

Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko abunganizi mu mategeko b’abaregwa bagombye kuba barabagezeho batitwaje ko ari urubanza rw’abatishoboye kandi atari rwo rubanza rwa mbere rubayeho ruteye rutyo.

Nyuma yo kumva impande zombi urukiko rwagiye kwiherera maze rugaruka ruvuga ko abanyamategeko bunganira abaregwa bashaka gutiza urubanza.

Rwabishingiye ku kuba bahisemo kuza kurubwira ko batabonanye n’abo bunganira kandi batarabigaragaje mbere na gereza itarabakumiriye ngo ibabuze kubonana.

Rwavuze ko nta mpamvu yumvikana ituma abanyamategeko n’abaregwa basaba isubika ry’iburanisha.

Umucamanza ukuriye iburanisha yavuze ko kuva mu kwezi kwa Kanama 2022, abanyamategeko batigeze bagaragaza iyo nzitizi bityo bigaragara ko ibyo bakoze ari ku bwende bwabo.

Yahise ategeka ko buri munyamategeko agomba kwishura ihazabu ingana na n’ibihumbi 200 Frw kandi ko nta hantu na hamwe bemerewe kugira uwo bunganira ku butaka bw’u Rwanda batarishyura ayo mafaranga.

Nyuma y’icyo cyemezo abo banyamategeko bavuze ko bagiye gutakambira Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Urugereko Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka bakareba ko yabakuriraho ibyo bihano.

Baravuga ko bibagoye kwishyura iyo hazabu kandi basanzwe baburana urubanza rw’ubwitange bunganira abatishoboye

Abaregwa bose bakurikiranyweho ibyaha byo kuba mu mutwe w’iterabwoba, kurema umutwe w’ingabo zitemewe n’ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Urukiko rwavuze ko iburanisha rizakomeza tariki ya 29 Ugushyingo 2022.

Abanyamategeko Me Felix Nkundabatware, Me Ignace Ndagijimana na Me Mbanziriza Adiel bahaniwe gushaka gutinza urubanza
Abaregwa bose bahoze mu mutwe w'iterabwoba wa FDLR

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .