Iri somwa ry’urubanza ryari riteganyijwe kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Gashyantare 2022 ryasubitswe kubera ko urukiko rutararangiza kwandika imyanzuro yarwo.
Urukiko rwavuze ko rwasubitse isomwa ry’urubanza kuko umucamanza mushya winjiye muri dosiye yahuye n’ikibazo cy’uburwayi bituma atinda gusoma dosiye yose, gusa nyuma amaze gukira yarayisomye ariko bitinza kuwandika.
Urukiko rwatangaje ko urubanza ruzasoma tariki ya 31 Werurwe 2022 saa tanu z’amanywa.
Urayeneza Gérard yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga gufungwa burundu kubera uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ahita ajurira mu Rukiko Rukuru.
Uyu mugabo akekwaho icyaha cya Jenoside no kuzimiza ibimenyetso by’amakuru byerekeye Jenoside. Mu kuburana kwe byose yarabihakanye.
Mu bareganwa na we harimo Nyakayiro Samuel, Rutaganda Dominique, Nsengiyaremye Elisée, Munyampundu Kinihira Léon na Ruganizi Benjamin uburana adahari nyuma yo gutoroka ubutabera.

























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!