Icyaha aba bombi baregwa cyabereye mu Kagari ka Mushirarungu, Umurenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza. Mujawamariya na Mukampabuka batawe muri yombi ku wa 22 Ugushyingo 2025.

Ubushinjacyaha buvuga ko aba bagore bombi bishe Hatangimana bafatanyije, bukavuga ko umurambo we wabonetse mu nzu yari yarafunze, nyuma y’uko abaturanyi bumvise impumuro mbi ituruka kwa Mujawamariya. Kugira ngo inzego zibashe kwinjira aho umurambo wari uri, byabaye ngombwa ko urugi rufungurwa ku ngufu.

Ubushinjacyaha bushingira kandi ku bimenyetso byakusanyijwe n’inzego z’ubugenzacyaha, buvuga ko uburyo umurambo wabonetsemo bushimangira ko Hatangimana yaba yarishwe.

Uhagarariye ubushinjacyaha ati"Mujawamariya babanaga mu rugo niwe wamwishe kuko iyo ataba ariwe wamwishe ari nawe babanaga, urugi umurambo wa nyakwigendera warimo, ntirwari kuba rukingiye inyuma"

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko hagati ya nyakwigendera na Mujawamariya hari ikibazo cy’amafaranga, bushingiye ku butumwa bugufi bwabonetse muri telefone bugaragaza ko yamwishyuzaga.

Umushinjacyaha ati"Mujawamariya afatanyije na mukuru we bakimara kwica Hatangimana, Mujawamariya yahise ahunga ajya gucumbika i Kamonyi"

Ubushinjacyaha buvuga kandi ko Mukampabuka akurikiranywe kubera ko ari we wazanye urufunguzo rwari rugiye gukoreshwa ngo hafungurwe aho umurambo wari uri, ariko rukaba rutarafunguye, bikarangira urugi rufunguwe ku ngufu.

Bwasabiye Mujawamariya na Mukampabuka igihano cy’igifungo cya burundu.

Mu kwiregura, Mujawamariya yavuze ko atabanaga na Hatangimana mu nzu imwe, ahubwo ko babaga mu rugo rumwe ariko mu nzu zitandukanye.

Yemeje ko Hatangimana yari umupangayi we, ariko avuga ko yari yaramusize mu rugo ajya gucururiza butiki mu Karere ka Kamonyi ku wa 9 Ugushyingo 2025.

Yagize ati "Iyo nzu nagiye gukoreramo nayirambagije mu kwezi k’Ukwakira 2025."

Mujawamariya yavuze ko ku wa 22 Ugushyingo 2025 yahamagajwe n’umukuru w’umudugudu amubwira ko iwabo hari impumuro mbi. Ngo yahise avugana na mukuru we Mukampabuka amusaba kujyana urufunguzo, ariko bagezeyo ingufuri irabananira, baza gushaka uwabafasha gufungura. Ni bwo basanze Hatangimana yarapfuye.

Yakomeje avuga ko nyuma y’aho inzego z’ubuyobozi zamusabye kuza, ageze ku Rwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ahasanga mukuru we, bombi barafungwa.

Mujawamariya yavuze ko mukuru we atakundaga kujya iwabo, bityo ko bombi barengana, agashimangira ko abishe Hatangimana bashobora kuba bari bagamije gutuma bafungwa.

Yagize ati "Nibyo koko namwandikiye Ubutumwa mwishyuza 6.000 Frw y'inzu yishyuraga buri kwezi ananyoherezamo 5.000 Frw ansigaramo 1.000 Frw."

Nyuma yo kuvuga aya magambo, Mujawamariya Yahise arira, bituma iburanisha rihagarara umwanya muto.

Iburanisha rikomeje, yavuze ko atari kwica umuntu amuziza amafaranga 1.000 Frw, ndetse ko atari gukora icyaha nk’icyo ngo asige nyakwigendera mu nzu yo mu rugo rw’iwabo.

Mujawamariya yasabye urukiko kumugira umwere. Mukampabuka na we yasabye kugirwa umwere, avuga ko ataherukaga iwabo kuko yabaga mu Mujyi wa Nyanza, ahubwo ko yahamagajwe agasabwa kujyana urufunguzo nyuma y’uko humvikanye impumuro mbi.

Umucamanza yatangaje ko icyemezo cy’urukiko kizatangazwa ku wa 22 Ukwakira 2026.

Mujawamariya aburana afungiye mu Igororero rya Nyamagabe, mu gihe Mukampabuka aburana adafunze nyuma y’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Busasamana mu Karere ka Nyanza rumurekuye by’agateganyo.