Uru rubanza rwari ruteganyijwe kuburanishwa kuri uyu wa Kane, tariki ya 6 Mutarama 2022 rwasubitswe kubera umucamanza mushya ugomba kwinjira muri uru rubanza wasabye kubanza gusoma dosiye n’amabwiriza atemerera abagororwa gusohoka muri Gereza mu gihe hari umutangabuhamya mushya wagombaga kumvwa.
Ku itariki ya 29 Ukuboza 2021 nabwo rwarasubitswe ku mpamvu z’uko hari umwe mu bacamanza bagize Inteko Iburanisha uru rubanza wazamuwe mu ntera akajyanwa mu Rukiko rw’Ikirenga.
Uyu munsi nabwo urukiko ruburanisha uru rubanza rwandikiye abarurimo bunganira abaregwa ndetse n’ababuranyi ko rutakibaye.
Uru rukiko rwakomeje rubagaragariza ko ubuyobozi bwa Gereza bafungiyemo ya Muhanga yamenyesheje urukiko ko amabwiriza mashya atemerera abagororwa gusohoka.
Gereza kandi yabasabye ko bishobotse iri buranisha ryaba hifashishijwe ikoranabuhanga ariko inteko iburanisha uru rubanza ivuga ko itari yiteguye kuruburanisha kuko bibanza gutegurwa mbere n’Urukiko.
Mu butumwa buri mu ikoranabuhanga ritangirwamo ibirego n’imyanzuro kandi hagaragaramo indi ngingo y’uko mu iburanisha ry’uru rubanza hagombaga kuzamo umutangabuhamya mushya gusa ntitwamenye niba ari ku ruhande rwa Urayeneza na bagenzi be bakurikiranwe cyangwa akaba ari uw’Ubushinjacyaha.
Indi ngingo yatanzwe n’Inteko Iburanisha yatumye uru rubanza rusubikwa ni uko muri iyi dosiye hajemo undi mucamanza mushya ugomba kubanza gusoma neza iyi dosiye.
Urayeneza Gérard yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga gufungwa burundu kubera uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu mugabo akekwaho icyaha cya Jenoside no kuzimiza ibimenyetso by’amakuru byerekeye Jenoside. Mu kuburana kwe byose yarabihakanye.
Mu bareganwa na Urayeneza Gérard harimo Nyakayiro Samuel, Rutaganda Dominique, Nsengiyaremye Elise, Munyampundu Kinihira Léon na Ruganizi Benjamin uburana udahari nyuma yo gutoroka ubutabera.
Uru rubanza rwimuriwe tariki ya 11 Mutarama 2022 Saa 9:00 nk’uko bisanzwe ku cyicaro cy’uru rukiko ruherereye i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!