Ku wa 22 Nzeri 2026 ni bwo urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwafashe icyemezo cyo gufungura by’agateganyo abavandimwe babiri bakekwaho icyaha cyo kuzimiza ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu iburanisha mu bujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ryabaye ku wa 17 Nzeri 2026, umwe muri bo yabwiye urukiko ko mu gihe cya Jenoside yari umwana uri munsi y’imyaka 10, ariko ko yabonye mukuru we avumbura umuntu wari wihishe, akamushorera, nyuma uwo muntu akaza kwicwa.
Icyaha aba bombi bakekwaho bivugwa ko cyabereye mu Mudugudu wa Biroro, akagari ka Ngwa, umurenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza.
Aba bavandimwe bombi muri Kamena 2026, kuva icyo gihe bakaba bari bafungiye mu Igororero rya Muhanga.
Urukiko rw’ibanze rwa Ruhango rwari rwategetse ko bombi bakurikiranwa bafunze by’agateganyo, ruvuga ko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho icyaha aho bahise bajuririra icyo cyemezo mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga.
Umwe muri bo yabwiye urukiko ko yatanze amakuru ko mukuru we bareganwa yavumbuye uwahigwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akamushorera bakamwica ibyo abivuga mu nkiko gacaca mu mwaka wa 2007 gusa nyuma y’ayo makuru, mukuru we yakomeje kumugirira inzika.
Yagize ati “Kuva natanga ayo makuru, mukuru wanjye yangenzeho, ashaka no kunyicisha yitwaza amafaranga afite.”
Yavuze ko abona kuba afunzwe bifitanye isano no kuba yaratanze amakuru ku byabaye, asaba ko yafungurwa by’agateganyo agakurikiranwa ari hanze.
Umuvandimwe mukuru we yemeye ko mu gihe cya Jenoside yavumbuye umuntu wari wihishe, ari kumwe na murumuna we, bakamushorera, nyuma akaza kwicwa n’abandi.
Yabwiye urukiko ko ibyo yigeze kubyemera imbere y’inkiko gacaca, agakatirwa igifungo cy’imyaka itatu, akagikora akakirangiza.
Yavuze ko atazi aho umurambo w’uwo muntu wajugunywe kuko, nk’uko abivuga, atari we wamwishe, yasabye na we ko yafungurwa by’agateganyo.
Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko atigeze akurikiranwa ku byabaye mu 1994 kuko icyo gihe yari umwana, ndetse ko hari igihe yahamagaye umwe mu bana b’uwishwe, amubwira ko ashobora kumwereka aho nyina yajugunywe, bagiye kuhashaka umubiri ntiwaboneka.
Uhagarariye Ubushinjacyaha yagize ati “Ntibagaragaza aho bamugejeje n’aho yajugunywe, byibura ngo ashyingurwe mu cyubahiro, ahubwo bakwepa icyaha.”
Ubushinjacyaha bwavuze ko iperereza rigikomeje, busaba ko abavandimwe bombi bakomeza gukurikiranwa bafunze by’agateganyo.
Ku wa 22 Nzeri 2026 Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwanzuye ko nta mpamvu zikomeye zihari zituma abaregwa bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo bityo rutegeka ko bakurikiranwa badafunze, iperereza rigakomeza gukorwa.
IGIHE yamenye ko iyi dosiye yamaze kuregerwa mu mizi mu rukiko rwisumbuye rwa Huye aho bategereje itariki yo kuburaniraho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!