Ibi uru rwego rwabitangaje rubinyujije ku mbuga nkoranyambaga zarwo, ku wa 25 Nzeri 2025.
RIB yagaragaje ko aba bagabo bagaragaye mu mashusho bakubitira umuntu ku biro by’Akagari bafashwe binyuze mu bufatanye n’inzego z’umutekano zitandukanye.
Yagize iti “Ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, hafashwe abantu bagaragaye mu mashusho bakubitira umuntu mu biro by’Akagari ka Munanira, mu Murenge wa Nyakabanda.”
Yakomeje yibutsa abantu ko umuntu wese ukora ibikorwa by’urugomo yitwaje umwanya afite cyangwa akazi akora ko bihanwa n’amategeko.
RIB yagize iti “RIB iributsa abantu ko umuntu wese ukora ibikorwa by’urugomo yitwaje umwanya afite cyangwa akazi akora ko bihanwa n’amategeko ikaba isaba abantu kwirinda kugwa mu bikorwa nk’ibyo.”
Yakomeje isobanura ko bafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe dosiye yabo igitunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushyinjacyaha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!